Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kubaha Uwiteka ni isoko y’ubwenge nyabwo
Kubaha Uwiteka ni isoko y’ubwenge nyabwo

“Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”Yobu 28:28.

Abantu benshi muri ki gihe bahugiye muri byinshi,bashaka ku menya ubwenge ku buryo bukomeye.

Bashakira ubwenge mu gusoma ibitabo byinshi byanditswe n’abahanga,gushakashaka ubuhanga butandukanye bifashishije ikoranabuhanga ariko nyamara bibiliya isobanura ubwenge nyakuri. Imana yifuza ko ubuzima bwawe bwahora bukura neza mu kunguka ubwenge ariko kumenya kwawe kukaba gushingiye kukubaha Imana ndetse no kuva mu bidatunganye!

Hari abantu batekereza cyane kubandi bahanga bumvise babayeho mu isi,bakumva bakwiye kumera nkabo ibyo na byo ni byiza ariko ntibikwiye gutuma utita ku mbabazi z’Imana niba koko uri umunyabwenge nyawe” Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, Kandi bazita ku mbabazi z’Uwiteka.”Zaburi 107:43

Bibliya iduha urugero rwiza kuri Yesu,yakuze mu gihagararo,mu bwiza ndetse no mu bwenge kandi yemerwa n’Imana n’abantu” Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.” Luka1:80

Hari abakuza igihagararo gusa bakibagirwa gukuza ubwenge aribwo kumenya Kristo Yesu cyangwa bagakuza ubwiza ntibabe mu mwanya bishimiwemo n’Imana ariko niba ushaka kuba umuntu wuzuye ukwiye kuba uzi Kristo Yesu,kuko niwe utanga ibindi byose wakwifuza.

Niba ushaka kwishimirwa n’Imana no gushimwa n’abantu,shakashaka ubwami bw’Imana ibindi bizaza bigukurikiye! Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Matayo 6:33

Ese ubwenge nyabwo watekerezaga ko bushingiye he?,aho niwabushakiye ahatariho ndetse no ku bantu bataribo? Abanyabwenge nyabo bikoranyiriza kumenya, Ariko akanwa k’umupfapfa ni akaga karimbura vuba.Imigani 10:14 Impamvu ukwiye kumenya Yesu Kristo nuko ariwe soko duhererwamo kumenya IMANA byuzuye kandi ni nawe soko y’ubwenge nyakuri.1 Abakorinto 1: 30-31. Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwirata yirate Uwiteka.”mu yandi magambo ijambo ry’Imana riradusaba ko ukwiye kwirata wese akwiye kwirata ko azi Imana cyangwa ko afite ubwenge nyabwo aribwo kumenya Imana.

Mu gihe abandi badamaraye ko bazi ubwenge butari ubwo tumaze kubona si ko bikwiriye kumera kuri wowe,ahubwo ukwiriye kumenya ko guhora wubaha Imana ariko kujijuka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza