Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kubera iki Yesu Kristo nta cyaha yakoze kandi yari (...)
Kubera iki Yesu Kristo nta cyaha yakoze kandi yari yambaye umubiri?

Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we. Abakolosayi 1:15-19

Iki ni kibazo abantu bakunda kwibaza iyo babona intambara barwana buri munsi kubera icyaha, kuko Yesu yaje mu mubiri nkuko abantu natwe twambaye umubiri kandi akaba ariwo utubuza akenshi gukora ibyiza bishimwa n’Imana, bitera abantu kwibaza koko niba Yesu Kristo yaravuye mu isi nta cyaha akoze.

Yeu Krito nubwo yari yambaye akamero ka muntu ariko ntiyari nk’abandi bantu basanzwe, yari umuntu wihariye kuko we yari Imana nzima muri we huzuyemo gukiranuka kuko iyo aza kuba umuntu nk’abandi bose yashoboraga kugaragara inyuma nk’umukiranutsi nyamara imbere ameze nk’abandi bakora imirimo yo gukiranirwa. Byari kumutera kugira ibyo yifuza no kurarikira bikaba bya mugusha mu cyaha.

Yesu Kristo ntiyari umuntu usanzwe nubwo yashoboraga kubabara, gusonza no kugira inyota gusa ntibikuraho kuba yari afite akamero nka ku muntu, Yesu Kristo yari Imana yuzuye, ibintu bitoroshye kumvikana ariko niko kuri. Igihe yavukaga, Imana yamanutse iva mu ijuru ubwayo, yambara umubiri nk’uwo umuntu, ibyo rero birerekana ko bitari gushoboka ko Imana ikora icyaha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza