Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kubwo kwizera Imana, nta bimenyetso by’indwara ya (...)
Kubwo kwizera Imana, nta bimenyetso by’indwara ya kanseri bikibagaragaraho.

Ubushakashatsi bwakozwe ku barwayi ba Kanseri ariko bafite kwizera, bwagaragaje ko ibimenyetso by’iyi ndwara byahoze bibagaragaraho ku rwego rwo hejuru, byaganutse, abandi basangwa ntabikibarangwaho.

Igitangaje cyane abakoze ubu bushakashatsi ni uko abenshi mu barwayi bagezeho, byagaragaye ko abafite kwizera bagenda bakira mu buryo butangaje, ari mu bigaragara ndetse no mu bitekerezo; kurenza abatizera Imana. Aba barwayi batangaje ko bimwe mu bimenyetso byagiye burundu, ndetse ko bumva n’ibitekerezo byabo bikora neza kuruta uko byari bimeze mbere. Bakavuga ko ibi babona ari ingaruka nziza zo kwizera bafite.

Abantu bizera Imana, bagubwa neza ari mu buryo bw’ibigaragara, muri sosiyete, bahorana akanyamuneza, ntibashobora kurwara indwara ziterwa n’agahinda bitandukanye n’abatizera.

Abizera Imana, byagaragaye ko igihe barwaye, bakomeza umusabano wabo bagirana n’abandi, kandi bagira ibyiringiro ko niyo bapfa Imana Iba Izi impamvu, yabyo. Ibyo bikabatera guhorana akanyamuneza. Bitandukanye n’abatizera, batekereza ko ibiri kubababaho, ari umujinya w’imana. Bayifata nk’umugome, bigatuma biheba.

Nkuko ikinyamakuru the Telegraph kibitangaza, Haracyakorwa ubushakashatsi kugira ngo harebwe koko impamvu aba bantu bagaragaza itandukaniro rikomeye. Kuko bigaragara ko abizera Imana bafite irindi banga bagendana abandi batazi.

Ubundi bushakashatsi busa n’ubu, bwashyizwe ahagaragara n’ikigo “the British Journal of General Practice” bwagaragaje ko abantu bafite kwizera ko hejuru, bafite byinshi barusha abatizera. Bimwe muri ibyo ni uko badakunda kugira ibibazo byo kurwara umutima, ku rugero rwa kimwe cya gatatu (1/3), kandi bibasha kubafasha cyane mu gihe barwaye cancer.

Nyuma y’ubu bushakashatsi, uwari ubuyoboye Dr. Richard Scott yagize ati “Kwizera birakenewe, ku ndwara zose twabashije kwigaho. Kuko twasanze ari umusingi wa byose.”

“Uwizera Imana ameze nk’igiti gitewe hafi y’amazi Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma n’umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z’imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo.” (Yeremiya 17:1)

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza