Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Kubwo urukundo rw’Imana rudahinduka, Uri uw’agaciro mu (...)
“Kubwo urukundo rw’Imana rudahinduka, Uri uw’agaciro mu maso yayo” Dr Ivan Twagirashema

Yesu Kristo uko yari ejo, ni uyu munsi ni ko ari kandi niko azahora iteka ryose.Abaheburayo 13:8.

Aba kera batangaga ibitambo by’amatungo bagatwika kugira ngo basabe imbabazi Imana cyangwa bagire ikindi basaba Imana. Data wo mu ijuru, uwa kuremye jye nawe, ajya gutanga igitambo ngo tuzabone ijuru, ntiyatambye itungo, OYA, Kristo yabaye umuntu aritanga we ubwe arabambwa ku musaraba!! Uwo Kristo rero, urukundo yari afite icyo gihe utaranabaho, NGO NTIRUHINDUKA, n’uyu munsi niko yiteguye kukwitaho.

Va mu marangamutima, si Imana ijya ihinduka ahubwo ni twe mu bwenge bwacu tuyitekereza uko itari. Iri hejuru ya byose, yakugize uwa agaciro " Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero kuko muruta ibishwi byinshi". Luka 12:7. Ujye watura ko URI UW’AGACIRO KUKO IMANA IKWIITAYEHO, uyu ni undi munsi wo kugirirwa neza kwawe. Ishimwe ni iryawe Mana, Amen. Ivan T

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza