Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kudatanga icya cumi, byatumye adashyingurwa
Kudatanga icya cumi, byatumye adashyingurwa

I Houston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, itorero rya Fourth Missionary Baptist Church ryanze gushyingura Olivia Blair wari umuyoboke waryo, kuko atari agitanga icya cumi.

Olivia Blair, watabarutse afite imyaka 93, yari amaze imyaka 50 ari umuyoboke w’iri torero, ariko kubera uburwayi yagiye agira mu zabukuru, ntiyari akitabira amateraniro.

Urubuga rwa gikristo christianheadlines.com ruvuga ko umukobwa we, Barbara Day, avugako ubwo nyina yapfaga mu cyumweru gishize, yasabye Pasiteri Walter Houston kumumushyingurira, arabyanga.

Pasiteri ngo yamusubije ati "Mu myaka mike ishize, ntiyari agitanga icya cumi n’amaturo, ndetse ntiyanitabiraga amateraniro. Kumushyingura ntibishoboka."

Nkuko umukobwa we abivuga, ngo Blair yarwaye imyaka icumi yose, aza no kujya muri koma mu mezi ye ya nyuma.

Yagize ati "Bari bazi ko arwaye, ariko nta gaciro babihaye. Bitaye ku mafaranga gusa. Sinumva ukuntu iyobokamana rihinduka ubucuruzi. Kuki ntasezera ku mubyeyi wanjye, mu itorero yakundaga cyane?"

Avugana na Pasiteri Houston, Tyrone Jacques wababajwe n’ibi, yinginze Pasiteri ngo ashyingure Olivia, ariko aranga. Avuga ko Pasiteri yamusubije ati,"Niba koko uwo muryango uha agaciro itorero, kuki utoherezaga byibuze idolari rimwe buri cyumweru?"

Nubwo yangiwe gushyingurirwa umubyeyi we, Day avuga ko bazakora ibishoboka byose ngo babone undi mushumba wabashyingurira umubyeyi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza