Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuki gusenga no gushidikanya bitabangikana?
Kuki gusenga no gushidikanya bitabangikana?

Gusenga ni igice k’ingenzi mu buzima bw’umwizera nyakuri mu kugira ubusabane n’Imana, ni umwanya w’igiciro cyinshi kuko si agahato ahubwo umuntu agomba kumenya agaciro kabyo, nibwo abikora bikanezeza Imana. Iyo ugira igihe ukumva urigutekereza gusenga, ni ibintu by’agahebuzo kuko Imana yaremye ijuru n’isi ishaka ko abo yaremye bose bayisanga bicishije bugufi, bayubaha kandi bafite umutima uboneye muri Kristo Yesu kugira ngo babashe kugirana nayo ubusabane nayo.

Imana ishaka ko tuyegera kubera Ubuntu bwayo no gushaka kutwambika imbaraga, twakira imbabazi zayo. Iyo usomye ibyanditswe usanga bigira biti” Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” Abaheburayo 4:16 kwegera Imana cyangwa gusenga mu yandi magambo nitwe bifitiye inyungu kuko kuko niho tubonera Ubuntu bwo gutabarwa igihe cyose biri ngombwa mu buzima bwacu.

Gusenga kuzima Imana iba ikeneye, ni uko wasengera mu kuri no mu mwuka kandi ufite kwizera, ntugomba kugira gushidikanya mu masengesho. Ni byiza ko wizera urukundo rw’Imana kandi ukemera imababazi zayo. Ntukibagirwe ko Imana ikurebera mu mbabazi zayo ikabona ukiranutse kubera Yesu Kristo witanze ku bwawe nanjye kugira ngo turonke agakiza.

Iyo utizeye rero Imana, ukagira gushidikanya muri wowe birangira muri wowe huzuyemo gucika intege kuko uba wumva Imana itakumvise bityo gusenga kwawe ntikugire umumaro nkuwo kwagumbaga kugira. Ukuri ni uko Imana ituzi neza, izi ibyiza kuri twe ndetse n’ibyaba bibi kuri twe, niyo mpamvu bavuga ngo izi imigendere n’imyicarire yacu, kubera urukundo rutagira akagero idukunda ihora ishaka ubusabane bwacu nayo maze nayo ikatugenera ibidukwiriye mu buzima bwacu bwaburi munsi.

Hora uzirikana ko gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro iyo asenganye umwete kandi utizera ntashobora kunezez Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza