Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuki isi aho kuba nziza irushaho kuba mbi?
Kuki isi aho kuba nziza irushaho kuba mbi?

"Nzi neza ko Yesu yasezeranye kuzagaruka umunsi umwe kandi ibyo binkomeza kuri buri kintu cyose mpurara nacyo muri ubu buzima. Ariko se ko atinze? Uko bigaragara isi ntiteze kuba nziza nkurikije uko nyibona, ese nibyo?"

Isi ntiteze kuba nziza, nubwo ibi bishobora kudutungura. Igihe cyose Imana idafite umwanya wa mbere mu buzima bwacu bwa buri munsi, Umwanzi niwe uba awufite. Niba bimeze bityo rero, ibi bizakomeza kwiyongera cyane. Yesu yaravuze ngo, uko imperuka irushaho kwegera, "Muzumva iby’intambara n’ impuha z’intambara" -Matayo 24:6.

Ubundi ikibazo ni ikihe? Ikibazo si ukubura kw’amategeko, kuko dufite amategeko menshi cyane kugeza ubu. Si n’ uko abantu bashaka kwirema ibice n’ amacakubiri, kuko twumva za raporo nyinshi zigaragaza uburyo abantu bose n’ ibihugu bishaka amahoro n’ umutekano. Ibihumbi by’ imiryango myinshi ivuga ko iharanira amahoro ntagihembo. Uko ibi byaba bifite akamaro kose, nuko byafasha kose; n’ ubundi ntibigera ku ntego kuko ntibigera ku muzi n’ ipfundo by’ ikibazo.

Ikibazo nyirizina, Bibiliya ivuga kiri muri twe; mu mitima yacu no mu bwenge bwacu. Mu kimbo cyo kwita kuri bagenzi bacu ngo tube ari bo dushyira imbere, ahubwo twirebaho mbere na mbere. Bityo rero niba buri wese ari uko ameze, byanze bikunze bizatera amakimbirane. Yesu abivuga muri ubu buryo ; "kuko mu mitima y’ abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana, kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n’ iby’isoni nke, ijisho ribi n’ ibitutsi, ubwibone n’ ubupfu. Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya" - Mariko 7:21-22.

Gusa nagira ngo mbabwire iki kintu kandi cy’ukuri, Si uko bizahora; umunsi umwe Yesu azaza. Ibibi byose n’icyaha bizatsembwa burundu. Ariko kuki atinze? Impamvu imwe rukumbi, ni ukugira ngo aduhe amahirwe ahagije yo ku mugarukira no kugira ngo twihane. Hari icyo Bibiliya ibivugaho, "Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’ uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’ umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana" - 2 petero 3:9.

Ese wizeye Yesu? Fungura umutima wawe wihane umaramaje, kandi we kuninira ijwi rye rirarika umutima wawe muri aka kanya. Wiyegurire imbaraga ye ihindura. Tangira uyu munsi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza