Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuki urupfu rugera ku bantu bose?
Kuki urupfu rugera ku bantu bose?

“Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha ” -Abaroma 5: 12

Imana yashyizeho iherezo ry’ibintu byose. Umuntu aravuka agakura ariko igihe cyagera agapfa. Pawulo yabwiye Abaroma ko urupfu ari ingaruka y’icyaha cya Adamu. Hari igihe amategeko yari atariho, kandi nabwo abantu barapfaga. Amategeko yaje ngo afashe abantu kubona no gusobanukirwa kamere ya bo y’ibyaha, no kubereka uburyo ibyaha bakora bikomeye “Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n’ubuntu bwarushijeho gusaga,”- Abaroma 5:20; bityo bibatere kwegera Imana maze ibagirire ubuntu n’Imbabazi. “ ….kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi”- Abaroma 5:19b.

Twese dufite inkomoko imwe ya Adamu kubwa kamere y’umubiri, kandi iherezo ry’iyo nkomoko ni urupfu. Nyamara kubera Yesu kristo, abakristo dufite amahirwe yo kugira inkomoko nshya. Iyi ni inkomoko itangirwa n’imbabazi kandi iherezo rya yo ni ubugingo buhoraho.

Iyo twinangiye, ntitwihane tuguma mu muryango w’aba kamere ya Adamu. Kandi tuba turindiriye urupfu rw’iteka. Ariko iyo tugarukiye Imana mu kwizera, twinjira mu muryango w’Imana wo mu mwuka.

Ukwiye guhora uzirikana ko ubuntu bwimikwa no gukiranuka, ari bwo buguhesha ubugingo buhoraho muri Yesu ; “...kugira ngo nk’uko ibyaha byimitswe n’urupfu, abe ari na ko n’ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu” – Abaroma 5:21

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza