Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuko Yesu Kristo agukunda niyo mpamvu yemeye (...)
Kuko Yesu Kristo agukunda niyo mpamvu yemeye kukwishyurira umwenda wawe.

“Tukiri abanyantege nke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha…ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” Abaroma 5:6-8.

Mu bintu bibabaza harimo no kugira umwenda, iyo ufitiye umuntu umwenda uhora wumva nta mahoro ufite, ushobora kumva udashaka kuba wabonana n’uwo ufitiye ideni niyo we nta kibazo yaba agufiteho.

Nta kintu kiruhura umuntu ufite umwenda nko kubona ubwishyu, mu yandi magambo umwenda uravuna cyane kandi urababaza cyane. Hari inkuru y’umugabo wari umusinzi kandi agakunda kurwana igihe cyose, umunsi umwe yasinze akubita umuntu amurenganyije aranamukomeretsa bituma polisi imufata imushyikiriza ubutabera. Umugabo yahamwe n’icyaha bamuca amafaranga y’igihano kandi umucamanza avuga ko natayabona ngo ayatangire igihe bazamufunga bakagerekaho n’ibindi bihano.

Mu gihe cy’urwo rubanza, uwakorewe icyaha nawe bari bamutumyeho kugira ngo amenye uko urwo rubanza rwaciwe, amazekumva ko umucamanza aruciye, areba agahinda uwamukoreye icyaha afite, niko guca inyuma mu ibanga yegera umucanza aramubwira ati” ndishyurira uriya mugabo izahabu n’igihano mu muhaye” amafaranga arayishyura yose uko yakabaye.

Umucamanza arumirwa ariko nta kundi byari kugenda kuko umwenda w’uwakoze icyaha wari wishyuwe. Umucanza yaraje atangariza uwari waciwe igihano cy’icyaha cye ko nta mwenda agifite kuko bamwishyuriye.

Uwari wakatiwe icyo gihano yagize ngo baramukinisha kuko we yibwiraga ko nta muntu n’umwe ushobora kumwitaho ngo amuhe agaciro, niko kubaza ati” njyewe nishurirwa? Nakwishyurirwa nande se?” umucamanza arraterura aramubwira ati” wa mugabo wakomerekeje niwe wakwishyuriye igihano cyawe”.

Ese ari nkawe urumva wamera gute? Amarira menshi niyo yaratembye abura uko abijyenza, niko kujya kwegera wa mugabo yahemukiye amufata mu kiganza amusaba imbabazi kandi aranamushimira cyane. Uko niko Yesu Kristo nawe yatwishyuriwe igihano cyacu maze arongera aduhuza n’Imana, n’ubwo uwari wakoze icyaha yagombaga guhanwa ariko yahise abona umuntu wo kumwishyurira bityo abona amahoro kuko umwenda wari ukuweho.

Imana nayo mu butabera bwayo ishyiraho ibihano ariko iyo wacumuye ukamenya ko hari uwakwishyuriye ugasaba imbabazi bituma igihano cyawe gikurwaho. Kubera urukundo Imana idukunda, yohereje Umwana wayo kuri iyi si; Kristo yishyiraho igihano gikwiye ibyaha byacu. Abambwa ku musaraba kugira ngo uzamugarukira, akemera ibyaha bye akabisabira imbabazi, akamwizera, azakizwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza