Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » KUNDA Thérèse, wari umugore wa Evangelist KWIZERA (...)
KUNDA Thérèse, wari umugore wa Evangelist KWIZERA yatabarutse!

“Kubana neza hagati y’abashakanye birashoboka!” Uru nirwo rwibutso rukomeye Evangelist KWIZERA Emmanuel asigiwe n’uwari umudamu we KUNDA Thérèse, watabarutse ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2017 azize indwara ya cancer y’umwijima.

Hari hashize iminsi micye aba babyeyi b’abana batatu, bizihije isabukuru y’imyaka 10 bamaze barushinze.

Kunda ari hamwe n’umuryango we

Kunda Thérèse yari amaze imyaka 10 akorera umuryango MSH (Management Sciences for Health), aho yagiraga uruhare runini mu migendekere myiza y’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Santé”.

Uyu mubyeyi kandi yari azwi cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Atabarutse yari umudiyakoni mu itorero "Evangelical Restoration Church", by’umwihariko muri Paroisse ya Kimisagara, aho yibukwa nk’umwe mu bayoboye urubyiruko ndetse no mu batangije igiterane cy’umuryango. Yari umujyanama w’abashakanye, abafasha kubakira ingo zabo ku ndangagaciro za gikristo.

Kunda ari hamwe na Evangelist KWIZERA Emmanuel

Evangelist KWIZERA Emmanuel, amusezeraho yagize ati: “Kunda yari umugore wanjye, twari tumaranye imyaka 10. Muri iyo myaka yose yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye bishoboka kandi ko ibyo twizera ari ukuri. Ubu, ndi uwo ndi we mu murimo w’Imana kubera ko yambereye umugore mwiza. Yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge.”

Kunda hamwe na Evangelist KWIZERA Emmanuel

Mu gihe cy’uburwayi bwe, Kunda Thérèse yakomeje kwiringira Imana. Evangelist Kwizera Emmanuel ni umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ubu ni umwe mu bagize ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi.

Gahunda yo gusezera kuri KUNDA Thérèse

  • Kuwa Kane taliki 10/08/2017
  • 9:00: Gusezera mu rugo i Rebero, mu mudugudu wa BNR
  • 10:30: Amasengesho yo kumusezera, Evangelical Restoration Church
  • Kimisagara
  • 15:00: Gushyingura mu irimbi rya Rusoro

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza