Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuramya Imana nta forumile bigira, bikorwa mu buryo (...)
Kuramya Imana nta forumile bigira, bikorwa mu buryo bw’Umwuka-Pastor Ngarambe

Umuyobozi w’itorero Amazing Grace Reformed Church, Pastor Ngarambe Albert, asobanura ko kuramya Imana bitagira Formule kuko ngo bidakorwa mu buryo bw’umubiri ahubwo bikorwa mu buryo bw’Umwuka. Bivuze ngo ubikora agomba kuba ayoborwa n’umwuka w’Imana, kandi uburyo bwose wakoresha ukora neza cyangwa icyo wakora cyose byashoboka kukifashisha uramya Imana.

Ubundi ngo abantu baramya Imana kubera ko ari Umuremyi, kandi yabaremye kugira ngo bayiramye ndetse ngo ubikora by’ukuri nta formule abiha. Ati” Gusengera mu Mwuka no mu kuri bitandukanye n’ibyo ubona abantu bamwe bakora.”

Avuga ko kuramya bikorerwa mu buryo bw’Umwuka nubwo usanga hari ababihaye indi shusho. Mu buryo bw’umubiri ngo ushobora kuvuga ko bikorwa umuntu apfukanye, amanitse amaboko cyangwa se avuga amagambo aya n’aya, ariko ngo ntaho bihuriye kuko Imana ireba mu mutima, imenya niba umuntu ayiramya by’ukuri cyangwa se bitari ukuri. Icyakora nawe ababikora batyo ntiyabacira urubanza kuko nta forumile nawe yabiha.

Pastor Ngarambe avuga ko uburyo nyabwo bwo kuramya Imana ari ukuyubaha biturutse mu mutuma kandi kuyubaha ngo hakubiyemo, kuyizera no kuyiyegurira. Mbese ngo ni ukuyiha, ukayiha icyubahiro cyayo mu buryo bw’Umwuka kandi wayihaye ntabwo ibyawe aribyo wareka.

Avuga ko kuramya bitandukanye no guhimbaza.

Kuramya Imana, ni ukuyiha icyubahiro kandi ni igikorwa igikorwa umuntu akora asuka imbamutima ze imbere yayo ayibwira asa n’uyireba imbere ye, mbese yiyumvisha ko ari kumwe nayo hafi ye. Mu gihe guhimbaza Imana ari igikorwa kigamije gushima Imana uyishimira ku byo yagukorerye.

Ubusanzwe igikorwa cyo kuramya Imana ntigishingira ku byo yakoze, oya, ni ukuvuga uko iri, ubuhangange bwayo, uko yera, ibyo ishoboye naho itaba yakoze ibyawe, mbese ni ukuyitaka, kandi ibi byose ukwiye kubikora nawe wejejwe kuko Imana nayo irera.

Yesaya 43:6-7 hagira hati”Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi, nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanye, uwo naremye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye .’’

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza