Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Kuramya si wowe byashyiriweho” Pastor Rick Warren
“Kuramya si wowe byashyiriweho” Pastor Rick Warren

Nk’umupasitori, kenshi mbona abantu banyandikira ngo “nakunze uko mwaramije Imana uyu munsi. Byamfashije cyane.”

Ubwo ni uburyo bwo kudasobanukirwa. Ntabwo turamya Imana ngo abantu bafashwe, turamya kugira ngo Imana yishime. Iyo turamya ntitugomba kwirebaho dushaka kunezeza abantu, tugomba gutumbira kunezeza Imana.

Niba hari ubwo ujya uvuga ngo “iteraniro ry’uyu munsi ntacyo ryamariye” ubwo uba wagiye gusenga ku mpamvu zitari zo. Kuramya si wowe byagenewe, byagenewe Imana. Birumvikana, amateraniro agira mo igihe cyacu cyo gusabana n’abandi, kwigishanya, n’ivugabutumwa, kandi hari inyungu nyinshi dukura mu kuramya Imana, ariko ubundi ntabwo tubikorera kwishimisha. Impamvu nyamukuru yabyo ni uguhesha Umuremyi wacu icyubahiro no kumunezeza.

Muri Yesaya 29, Imana yitotombera amateraniro yo ku munwa gusa imitima iri kure yayo kandi arimo uburyarya. Abantu basengaga Imana amasengesho y’akamenyero, bakayihimbaza bitavuye ku mutima, bakayibwira amagambo y’ubusa, bagakora imihango yashyizweho n’abantu batabanje no kwibaza icyo ivuga. Ntabwo umutima w’Imana ususurutswa n’imihango y’akamenyero, icyo ishaka ni urukundo rugumana n’ubwitange.

Pastor Rick Warren

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza