Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuri Four square hatanzwe impamyabumenyi (diploma) ku (...)
Kuri Four square hatanzwe impamyabumenyi (diploma) ku banyeshuri 19 basoje amasomo ya Bibiliya

Ku itorero Four Square Gospel Church, Kimironko, kuri icyi cyumweru dusoje taliki ya 26/04/2015, ku ncuro ya mbere hatanzwe Impamyabushobozi (diploma) ku banyeshuri 19 basoje amasomo yabo yerekeye inyigisho za Bibiliya bahabwaga n’ishuri ‘New Life Centre School of Ministry’ ku bufatanye n’iri torero.

Aba banyeshuri bazihawe mu gihe gisaga imyaka 3 bari bamaze biga inyigisho za Bibiliya kuri iri torero. Batangiye ari abanyeshuri 22 ariko ubu hakaba hasoje 19. Kuba umubare w’abasoje aya masomo uri munsi gato ugereranyije n’uko batangiye bangana, ngo byatewe n’impamvu zinyuranye z’ibibazo bahuye na byo. Ariko nk’uko byagarutsweho n’umwe mu banyeshuri bayasoje, Pastor Cadeau, yagize ati: “nitugira andi mahirwe bazagaruka bige na bo basohoke (basoze)”.

Bishop Dr Fidèle Masengo

Umuyobozi w’iri torero, Bishop Dr Fidèle Masengo, aganira n’itangazamakuru, yagaragaje umumaro w’izi nyigisho kuri sosiyeti. Yagize ati: “ubusanzwe hari ibyo umuntu aba ashobora gukora abantu bakamwumva (ntibabimurenganyirize) kubw’impamvu z’ubumenyi runaka adafite.” Ariko kubera ko hari ibintu umuntu wize kandi wamenye agomba gukora bitandukanye n’ibyo utarize yakoraga, ibi bivuga ngo icyo tubitezeho ni uko bakora nk’abazi ijambo ry’Imana bigisha abantu, bakaryigisha barifitiye ubusobanuro buhagije bayobowe n’Umwuka Wera. Bitandukanye n’uko abantu usanga bakorera Imana ariko ubumenyi buri hasi. Icyo navuga gikomeye ni uko bagiye kwigisha abantu, kandi bagiye no kwigisha abandi. Uwahawe byinshi azabazwa byinshi, ni abigisha b’ababandi”.

Aba basoje bamwe muri bo bari basanzwe ari abapasiteri abandi ari abayobozi mu nzego zitandukanye z’iri torero rya Four Square.

Abarimu bigishije aba banyeshuri bahawe impano zinyuranye n’iri torero ’Four Square Gospel Church’. Ni abanyamerika, ndetse bakaba banafite irindi shuri mu gihugu cya Tanzania.

Abasoje aya masomo bashimiye byimazeyo itorero ryabo, Four square, by’umwihariko Bishop Dr Fidèle MASENGO kubwo kubazanira abarimu bo kubigisha aya masomo ya Bibiliya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza