Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kurinda ubuhamya
Kurinda ubuhamya

Nongeye kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo kandi mbahaye ikaze muri uyu mwanya mwiza wo kuganira ijambo ry’Imana!! Muri uyu mwanya ndifuza ko tuganira ku nteruro ivuga ngo ‘’Kurinda ubuhamya’’

Ubu hamya buturuka mu mateka y’ibyabaye ku muntu. Ibi bishobora kuba byiza cyangwa bibi, ariko byose byitwa ubuhamya. Muri iki gihe ujya kumva ukumva umuntu ati aho gukizwa nka runaka, nabireka. Abandi bati ‘’ abakozi b’Imana b’iki gihe, abaririmbyi b’iki gihe, abavugabutumwa b’iki gihe, amadini y’iki gihe!’’ Mbese abantu bose n’ab’iki gihe!! Hari nabo byacanze bagatekereza ko Imana yahindutse kubera ibyo babona, ariko reka nkwibutse ko uretse no guhinduka nta n’agacu kabyo, nta gahunda yabyo ifite. Ejo hashize, uyu munsi n’ejo hazaza ntihinduka, ntikura, ntisaza, ntifite icyayihindura na kimwe.

Ibi bintu byose byanteye kwibaza ubuhamya bwacu nk’abakristo ni ubuhe hanze aha?

Reka dusome ijambo ry’Imana: ‘’bayihimbaza ku bw’ubuhamya bw’uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.’’ 2 Abakorinto 9:13

Tutagiye muri byinshi uyu ni Pawulo uvuga yandikira ab’I Korinto, wenda uwabona akanya akayasoma azasanga hejuru, aho arimo atangira atanga ubuhamya, anabateguza kubugumaho. Mu yandi magambo Pawulo yabaratiraga Abanyamakedoniya, akavuga ukuntu bagira Ubuntu, bakorana umutima ukunze, mbese ageraho avuga ngo yizeye ko uko kwirata kwe kutazapfa ubusa.

Hari umuntu wigeze kumbwira ngo ‘’aho kwica amateka ye yakwica amategeko kuko n’ubundi yo asanzwe ahinduka’’. Ibi bivuze ngo iyo ukoze ikintu kibi ku musozi utuyeho uri umukristo, ni amateka mabi ( ntawe ukosora amateka, iyo uyanditse no Editing pe!) ugasiga ubuhamya bubi, uba utengushye Yesu! Byamugora kukwirata nk’uko Imana yirase Yobu, cyangwa nk’uko Pawulo yirase bariya twasomye haruguru.

Hari ibintu byinshi bitugeraho ukabona bigiye kukwambura ubuhamya bwiza, ariko komera burya ngo ibiturwanya bizarangira, ariko kandi ngo nibitanarangira twe tuzabisiga cyane ko iminsi dufite ino aha si myinshi cyane. Bibiliya iravuga ngo nugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa ( Imigani 24:10)

Nubona uri umukristo ukabona umuntu udakijijwe arakubajije ngo Huum namwe se ibi murabikora?? Nawe se ibi urabyambara warangiza ukajya ku ruhimbi?? yego ko iyo mvugo se namwe murayivuga? Aka se namwe musomaho? aha se namwe murahaza? Mbese iyo unaniwe kurinda ubuhamya satani akakurondora, ujye umenya ko utatiye igihango, kuko abadakijijwe naho babikora, bazi ko ari bibi, niyo ubafashije babona uri ahantu hatari ahawe!!

Mu kazi, ushobora kwibeshya ukibana (kwiba) n’umuntu utazi Yesu, ariko reka nkuburire azakuvamo kuko arabizi ko si ibintu byawe.

Ubuhamya waburinda urya, unywa, wicaye, ureba, wambaye, ugenda, uvuga, mu kazi, ku mukozi wo mu rugo ukoresha,…. N’ahandi henshi kuko kuba umukristo si ibyo tuvuga, ni uburyo tubaho. Gukiranuka ni uguhinduka ugasa na Yesu.

Reka nsoze ninginga umuntu wese kurinda ubuhamya, ukagira ububasha gutera abatazi Yesu kumumenya, kandi ugaharanira gusiga inkuru nziza aho uvuye hose, amateka yawe akamamaze uwo ukorera, utiriwe uvuga. Imana iguhe umugisha mu izina rya Yesu, Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza