Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kwemera kuyoborwa n’imigambi y’Imana
Kwemera kuyoborwa n’imigambi y’Imana

Igihe umubi yaje gushuka Yesu mu butayu, yaramubwiye ati: "Niwemera ukareka kwitanga bikubabaje nk’uko So yabiguteguriye, nzaguha isi nyitereke mu biganza byawe, nyiguhane n’ibyubahiro, n’ubutunzi, n’imibereho myiza." Ndetse Satani yanavuze Ibyanditswe agira ngo ayobye Yesu. Nyamara igihe cyose Yesu yamurwanyaga avuga ati "handitswe ngo" (Matayo 4:1-11).

Isomo rikomeye cyane twakwigira ku mibereho ya Yesu ni ukumvira ubushake bwa Data wa twese. Ndetse n’igihe yari ababaye cyane i Getsemane, yaratatse ati "Data, niba bishoboka, iki gikombe kindenge; ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka" (Matayo 26:39). Amaze imyaka itatu mu murimo we, buri munsi akurikiza umugambi wa se, Kristo ajya gupfa yaravuze ati "Birarangiye (Yohana 19:30) Mu by’ukuri Yesu yavugaga ati "Imibereho Data yanteguriye ubu igeze ku musozo kandi narayikurikije."

Nuko rero ubwo utangira kumva ijwi ry’Imana rivuga neza mu Ijambo ryayo, ari byo bushake bwayo n’ibitekerezo tuyikomoraho, wemere kuyoborwa na yo utizigamye. Nawe ushobora kubona umunezero utari warigeze kumenya uboneka mu mibereho itegurwa kandi iyoborwa n’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza