Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kwibuka Uwiteka Imana, inzira yo gukomerezwa (...)
Kwibuka Uwiteka Imana, inzira yo gukomerezwa amasezerano

“Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe.’’ Gutegekwa kwa kabiri 8:18

Niba hari ikintu Imana yifuza kubantu, ni uguhora bibuka ibyo ibakorera, imbaraga zayo n’imbabazi zayo. Ibi nibyo byatumye Mose abwira Abisirayeli ko niba bashaka ko Imana izakomeza kubana nabo, bagomba kubahiriza amategeko yari abazaniye kandi bagahora gukora no kwibuka Uwiteka Imana mu byo bakora byose kuko ari we ubahesha imbaraga zibahesha ubutunzi. Umuntu akwiye kwibuka ko Imana yita ku bugingo ariko kandi yitaye no ku buzima bwacu busanzwe hano mu isi. Mu by’ukuri Imana itanga ubugingo ariko itanga n’ubutunzi.

Ni ngombwa kugirira Imana icyizere muri byose ndetse no buzima bwacu bwa buri munsi. Iyo ushaka ko Imana igutera inkunga mu buryo bufatika (bw’amafaranga n’ibindi ) ugomba kuzirikana ko ari yo nkomoko y’ibyo ubona mu buzima bwawe kandi ari yo icyemura ibibazo byawe umunsi ku munsi. Isoko y’ibyo tubona mu buzima ni Imana, icyakora bishobora kukugeraho binyuze ku mukoresha, umubyeyi, umwana n’abandi benshi bashobora kuba umuyoboro w’ibyo Imana iguhaye.

Ibi bishatse kuvuga kandi ko Imana ishobora gufunga umuyoboro runaka ariko nibikora gutya ntukagire ubwoba ahubwo ujye utekereza ko ifite ububasha bwo gufungura undi.

Dukwiye kugirira Imana icyizere mu mishinga yacu yose dutekereza. Imana ntibura uko igenza kuko isi n’ibiyuzuye ni ibyayo.Mu buzima bwose ujye uhora wibuka umuremyi wawe kandi wizere ko azakomeza isezerano yasezeranije nabona wamubanje imbere muri byose naho aho Imana izanyura ntukwiye kuhibaza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza