Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kwiga Bibiliya neza ni uguhozaho,wicika intege.
Kwiga Bibiliya neza ni uguhozaho,wicika intege.

Kuba muri iy’isi ni ukwiga,iyo urambiwe uratsindwa;niyo mpamvu niba wifuza kumenya byinshi ugomba kugira umutima wihangana kandi ukumva ko mu ishuli habamo gutsinda no gutsindwa ariko niba uri kumwe n’Imana uzatsinda rwose.

Ushobora kuba wigana n’abandi Bibiliya ukabona barabyumva cyane ariko wowe bikanga ntugire n’igitekerezo watanga,ukibaza impamvu wemeye no kujya kwiga,ukumva ko umuti ari uko wabireka nyamara ufite umutima ubikunze,umwanzuro si ukubireka ahubwo warushaho kwemerera Ijambo ry’Imana rikagucengera neza kuko ariryo Imana ikoresha mu guhindura ubuzima bwacu.

Bibiliya iravuga ngo” Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira”. Abaheburayo 4:12, izo mbaraga z’ijambo ry’Imana zizahinguranya mu buzima bwawe maze uhabwe ubushobozi bwo gusobanukirwa neza.

Dore bimwe mubyo wakora kugira ngo ubashe kwiga neza Bibiliya:

.Ukeneye gusenga;mu gusenga usaba Imana kugufasha gusobanukirwa no kumva ibyo uri gusoma cyane cyane ibyo muba muri busomere hamwe,hanyuma ubitegure.

.Shaka ibyo muzigaho ubutaha;gerageza kuba ubisoma,ubyimenyereze kandi ugende wandika ibyingenzi ubona byazagufasha bigafasha n’abandi.

.Gerageza kwitoza no gushyira mu ngiro ibyo wasomye,ubisubiremo kandi uhore ubitekerezaho mu buzima bwawe bwa buri munsi kugira ngo bigufashe binafashe n’abandi.

Ntukwiye kubabazwa no guterwa ubwoba nuko nta gitekerezo utanga kubyo muri kwiga,kuko icyo uharanira atari ukumvisha abandi ahubwo iki ngenzi nuko Imana ikumvisha ibyo ishaka mu ijambo ryayo. Uko Imana igenda ikumvisha ijambo ryayo kandi ukanamenyerana nabo mwigana,bizagenda bigufasha kugera ku rwego ryo kugira nawe igitekerezo utanga.

Ntibikwiye ko ugarukira mu itsinda mufatanije gusa ahubwo urusheho gukoresha n’ubundi buryo bwa gufasha kumenya byinsi kuri Bibiliya,nko gukurikirana inyigisho zaba pasitori batandukanye,impano zose zirimo inyigisho za Bibiliya n’ibindi.Imana niyo yakuremye kandi niyo izaguha ubwenge ukeneye.”Intoki zawe ni zo zandemye,nizo zambumbye,umumpe kugira ubwenge ngo nige ibyo wategetse”Zaburi119:73

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza