Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Kwigisha ijambo ry’Imana ntibikwiye gufatwa bajeyi”- (...)
“Kwigisha ijambo ry’Imana ntibikwiye gufatwa bajeyi”- Pastor Joel Madson

Ibi Pastor Joel Madson guturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje mu birori byo gushyikiriza impamyabumenyi abavugabutumwa 26 bari bamaze imyaka 2 bahugurwa mu Ishuri rya Bibiliya n’itorero Communaute des Eglises Chréstiennes en Afrique (CECA).Aho yabashishikarije kutishushanya n’abiyita abakozi b’Imana bo muri iyi minsi kuko atari ko bose baba ari ab’ukuri.

Aba ni Abavugabutumwa bawawe impanuro, babanje bakora akarasisi ,bagaragaza ibyishimo

Yagize ati “ Abenshi muri iyi minsi bigisha ibijyanye n’ imico n’ imigenzo by’iyi minsi bitewe n’uko batigeze bamenya ukuri”. Akomeje ababwira ko bagomba kwirinda ubwabo no kurinda umukumbi Imana yaguze amaraso y’igiciro. Imana yahaye abantu umurimo ukomeye wo guhamya iby’Imana no guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa. Umuntu wese wamenye Imana akwiye kuba maso.

Abavugabutumwa bahawe impamyabumenyi bari mu byiciro bitandukanye .Harimo bakiriye neza impanuro zitandukanye bagejejweho na Pastor Madson kandi bavuga ko bagiye guharanira kuzikurikiza kandi ko Bizeye ubufanate n’Umwuka Wera . Pastor Madson yabashishikarije kuzirina aya magambo “Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana ” 2Timoteyo 4:1-5.

Ukuri kose dusoma mu ijambo ry’Imana , si itegeko ko kuba guhuye n’iby’ifuzo byacu cyangwa ibyo twishimira nk’abantu, Oya! Ahubwo mu ijambo habamo ukuri k’ibintu byose n’ubuzima ducamo bwa buri munsi. Bityo rero abavuga ubutumwa bwiza ntibakwiye kujya bigisha gusa iby’abantu bashaka. Ijambo ry’Imana riba ryuje urukundo n’imbabazi z’Imana, guhindura no gutera abantu umwete.

Pastor Joel Madson ni umwe mu bagize umuryango wa Global Training Networks (GTN). Umuryango wateye inkuga itorero CECA mu gutangiza no gushyiraho Ishuri rya Bibiliya mu mwaka 2013.

MANISHIMWE Noël

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza