Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kwihangana bitera kunesha
Kwihangana bitera kunesha

Ingendo zose aba ari kimwe,waba ujyenda n’amaguru,imodoka,igare,indege n’ubundi buryo bwifashishwa n’umugenzi ntarondoye,habamo umunaniro,ibicantege, ibyiza ndetse n’ingorane.

Iyo ujyenda utazi iyo ujya ushobora kuyoba ku buryo bworoshye ariko iyo uzi impamvu uri kugenda ndetse n’aho ujya biragufasha cyane kuko ntuteshuka ngo uve mu nzira wagenderagamo igihe cyose uzi ko ari yo igomba kukugeza aho ugiye kandi ntago ucika intege kuko uba wizeye ko uko byagenda kose uzagera aho ujya. Niba uri mu rugendo rwo gukora ibyiza,ntugacogore ngo ubireke kuko kwihangana bitera kunesha "Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari". Abagalatiya 6:9.

Abantu benshi usanga bibaza bati "ese ko maze imyaka myinshi nemera Yesu Kristo nk’umwami n’umucunguzi w’ubugingo bwanjye ariko nkaba mbona nta ho nari nagera mu buzima bwanjye mukumukorera? Ukibaza uti "ndacyatsindwa mu gukorera Imana,ibyo nifuza gukora byiza mu rugendo rwanjye ndagerageza ariko simbishobore byose . Bikaba byatuma unatekereza uti “ubu ndi Mukristo ki?

Hari ho umuntu uhitamo guhita abivamo, ariko wowe si ko bikwiye kumera ahubwo ukwiye kurushaho gukomera kuko niko bigenda ku muntu uri gukura no gukomera mu gukorera Imana, umwanzuro ntabwo ari ukubivamo! Ndakubwira ukuri ko iyo uba utari gukura mu rugendo wakavuze uti "ndihagije mu bukristu bwanjye maze kugerayo." Ariko kuko ubona ugikeneye kugira aho ugera ni yo mpamvu ubona ko uri gutsindwa. Bibiliya irerekana ko nyuma y’ibyo ukora niba udacogoye uzasarura kandi nta kindi bigusaba uretse kwihangana ntucogore.

Birashoboka ko ushobora kwisanga mu mwanya utari mu nzira watekerezaga,maze satani akabyuririraho kugirango aguce intege ariko ntago ibyo bikwiye kugukura mu nzira kuko Imana nayo ntago ijya iva ku bantu ba yo.Ntugatekereze gusa aho watsindiwe ahubwo ujye utekereza aho wagiye utsindira kuko ntabwo watsinzwe gusa ahubwo hari n’ ibyo wabashije kugeraho.

Imana isezeranya ko izabana nawe ariko ntivuga ko ingorane n’ibindi bikugoye mu rugendo rwawe ko utazahura na byo nkuko ijambo rya yo rivuga riti “Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati "Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye."

Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi bya wo ntibizagufata - Yesaya 43:1-2. Iryo ni isezerano Imana ifitanye nawe ariko ntibikuraho kunyura mu bikomeye, Imana ikavuga ko izaba iri kumwe ntutinye.

Ntugire ubwoba ngo ubivemo cyangwa ngo ucike intege, ahubwo komeza urugendo kuko tuzagororerwa nitutagwa isari

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza