Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kwizera kw’abavandimwe bapfakaye ku munsi umwe.
Kwizera kw’abavandimwe bapfakaye ku munsi umwe.

Abagore babiri bavukana bapfakariye rimwe, nyuma y’aho abagabo babo baguye mu mpanuka. Mbere y’uko bagerwaho n’ibi byago, aba bavandimwe aribo Heather Gilion na Holly Snell, ubuzima bwabo bwari bwiza ahagana mu mwaka w’1999. Heather yari yarashakanye na James Brill, umukunzi we bari barahuriye kuri kaminuza y’Ababatisita iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Amerika.

Holly na Scott Nesbitt bari bafite umwana w’umukobwa witwa Emma. Gusa, mu kwezi kwa cumi, ise yaje gupfa azize indwara y’ibihaha. Mu mwaka w’2000 byari itangiriro rishya ry’ubuzima. Heather na James barangije amashuri ya kaminuza, bagiye gutura Vermont mu rwego rwo gufasha no kuba hafi Holly na Scott mu kigo cya gikristo cy’abana bafite ibibazo byo mu mutwe.

Muri Nzeri 2000, Scott na James bakoze urugendo ahitwa Canoe gushaka aho bakambika. Uko umunsi warushagaho kwira, abavandimwe Heather na Holly batangiye guterwa impungenge no gutinda kw’abagabo babo.

Bukeye bwaho, aba bavandimwe bakiriye inkuru y’incamugongo ko imibiri y’abagabo babo Scott na James yatoraguwe hafi y’umugezi Lamoille uzwiho kugira umuvumba mwinshi. Bivugwa ko Scott yaba yaranyereye ku rutare ameneka umutwe ndetse akaba ari nako byagenze kuri mugenzi we James nkuko byagaragajwe n’ibikomere byari ku mitwe yabo. Abavandimwe Heather na Holly bakiriye ibyababayeho ku buryo butandukanye.

Holly yakomeje kwihangana no gukomerera mu Mana nyuma yo gupfusha umugabo we, ariko Heather byaramugoye ku byakira uwo mwanya, nubwo hanyuma yaje ku byakira.

Nubwo bahuye n’ibyago bikomeye Heather na Holly barushijeho gukomera ku Mana no kwizera. Kuri ubu bagenda batanga ubuhamya binyuze cyane cyane mu gitabo banditse cyitwa “ Dancing On My Ashes ”.

Christianpost.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza