Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kwizihiza Noheli nyako
Kwizihiza Noheli nyako

Yesu ashimwe benedata, mu gihe twitegura kwinjira mu bihe by’iminsi mikuru tunizihiza Noheli reka dusangire iri jambo ry’Imana nahaye umutwe ugira uti ‘’ Kwizihiza Noheli nyako’’.

Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”

Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”. Matayo 1:21,23

Dusigaje iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki abemera umunsi mukuru wa Noheli bakawizihiza. Noheli ni umunsi imbaga nyamwinshi y’abakristo hirya no hino ku isi bibuka ivuka ry’Umwami Yesu akaba n’Umucunguzi. Kuri uyu munsi abantu benshi (abakijijwe n’abadakijijwe) bita cyane ku mirire, imyambarire n’ibindi byinshi bakora mu rwego rwo kwishimisha.

Ese mu by’ukuri iki nicyo gikwiye kuba gifata umwanya munini mu buzima bw’abakristo? Si bibi ariko na na none si cyo cy’ingenzi cyane kuko umukristo akwiye kwibuka ibintu bibiri by’ingenzi twabonye hejuru mu byanditswe byera.

1. Kuzirikana ko YESU yazanywe no kudukiza ibyaha! Iyo ureye ijambo rya mbere Yesu yatangiriyeho kwigisha muri Matayo 4:17 haravuga ngo ‘’ Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati ‘’ Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’’

Uhita ubona intego nyamukuru yo kuza kwa Yesu! Ariko usanga umuntu kuri Noheli ari mu kabari yasinze ariko ntatinye kuvuga ko yibuka Yesu ati ‘Yesu yatuvukiye’ Ariko se koko yaramukijije?

Nshuti wizihize Noheli ariko unisuzuma ureba niba koko Yesu yaragukijije ibyaha naho ubundi ntacyo kwizihiza Noheli byaba bitumariye.

2. Kuzirikana ko Yesu yazanywe no kutwunga no kuduhuza n’Imana cyangwa mu yandi magambo kuduha kubana n’Imana ( Imanweli).

Umukristo akwiye kuzirikana ibi cyane!

Kera ntitwari ubwoko bw’Imana kuko icyaha cya Adamu cyamutandukanije n’Imana ariko kubwa Kristo ubu turi abana b’Imana ( abakijijwe).

Kristo yaduhuje n’Imana ariko kandi yaduhesheje no kiubana nayo. Kuri Noheli ni igihe cyo kwibaza uko ubanye n’Imana.

Hari abajye mu nsengero icyo gihe bakazasubirayo ku yindi Noheli y’umwaka ukurikiyeho! Birababaje!

Kubana n’Imana ni ubuzima bwa buri munsi si ibyo ku minsi mikuru cyangwa igihe umuntu yabatirishije. Imanweli Imana iri kumwe natwe bivuze mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Ahubwo wahita wibaza: Ese mukazi ka buri munsi Imana iba iri kumwe nawe? Mu rugo iwawe Imana murabana? Iyo ntawukureba Imana iba iri kumwe nawe? Cyangwa ukora byse wenyine ukaza kuyiha raporo, uyereka ibyakunaniye unayibwira ko itagufashije, byamaze kukuyobera?

Aba nabo babaho batanga raporo gusa ariko badakora byose nk’abari kumwe n’Imana, batayiha ikaze mu buzima bwabo.

Ukwiye kongera kuzirikana ibi kandi ukongera kwigenzura niba ubanye neza n’Imana, nibwo uzaba wizihije Noheli neza kuko niko guha agaciro icyazanye Yesu ku isi.

Gukora ibitandukanye nibyo tuvuze nyamara ukizihiza Noheli bisa :
- No kugera aho bashyingura ukarira utazi uwapfuye
- Ugasanga abantu baseka nawe ugaturika ugaseka utazi n’icyo baseka

Nshuti nkwifurije kuzagira Noheli nziza hamwe n’umuryango wawe ariko uzirikana n’ibi umaze gusoma muri ubu butumwa. Imana iguhe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza