Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mbere na mbere wahamagariwe “kwizera Imana”
Mbere na mbere wahamagariwe “kwizera Imana”

Niba ufite umuhamagaro n’umurimo w’Imana ukora uvuye ku Mana, biba bigurumanira mu mutima wawe ndetse uba wumva ufite ishyaka ryinshi. Kuba mu nzira yo kuyoborwa n’Umwuka Wera n’umwuka, akuriho kandi warahamagariwe gukora icyo kintu ntacyo bingana nacyo.

Kenshi twibagirwa byoroshye ko umuhamagaro wacu wa mbere mu bwami bw’Imana atari umurimo dukora nubwo ari ingenzi ku Mana ndetse ko duha agaciro ibyo umuhamagaro wacu udusaba. wahamagawe mu murimo, wahamagawe mu muryango. Wahamagawe m’ubusabe n’Umwami w’abami. Ariko icyiruta byose wahamagawe kumwizera byuzuye.

Mu ishyaka ryacu mu gukoresha impano y’Imana yaduhaye kubwo umurimo, tugomba kwibuka ko uwaduhamagaye mu muryango we arashoboye kudukoresha cyane ibyo adusaba. Imana yatubonye mbere y’uko ababyeyi bacu batubona. Aradukunda mbere yuko ababyeyi bacu badukunda. Aduha n’impano y’ubuntu y’agakiza mbere yuko dutangira kuyikorera.

Mu buzima hari ibintu byinshi biturushya ndetse rimwe na rimwe hakabamo no gusohoza umurimo w’Imana tuba dufite. Intumwa zose za Yesu zaciye mu bihe byo kubabara, guhangayika no gutotezwa. Ni ibyingenzi kwibuka ko dukwiye gukora umurimo yaduhaye gukora. Kenshi hari nubwo twifuza kugira umutwaro tukamera nkaho turusha Imana umutwaro w’umurimo, ariko ikintu cy’ingenzi dusabwa ni ukwizera Imana by’uzuye. kandi iyo mwizeye ikiruta byose nishimira ko tuzabana mu bwami bwe, icyo mba nsabwa rero ni ugukora yapanze ko nkora ndi ku isi.

Ibi binyibutsa mahirwe duabwa n’Imana mu gusenga. Twahamagariwe kubwira Imana buri kintu cyose biciye mu masengesho niba twarahamagariwe kubwira buri kintu cyose giciye mu masengesho harimo n’ibyo umutima wifuza harimo no kuyikorera . Uko turushaho kubisengera niko Imana irushaho guhindura ukwifuza kwacu kugahura n’ukwifuza kwe mbese tukifuza ubushake bwe. Niba duhagaritse kubisengera, tuba dutangiye mu byukuri gutwara umurimo kubitugu byacu no mumutima wacu biradukomerera imbere, tugatangira kwitotomba kuko twabyishyizeho.

Imana ntabwo yadusezeranije ko tutazagira ibitugoye mu buzima, yadusezeranije kugira amahoro mu bintu byose (Yohana 16:33) mu yandi magambo Imana izakomeza iduturishe niba tuyizeye. Intumwa Pawulo yagize ibibazo byinshi. Ariko ni iki yabivuzeyo? Mu byago byacu byose umunezero wanjye ntugira imbibi (2 Abakorinto 7:4) ni gute wasobanura ko isi itanga amahoro atari Imana nyuma y’ibihe bikomeye yari yaraciyemo, (2 Abakorinto 11:23-33) kandi hari ibyishimo murugendo. Ibyishimo bidasanzwe ku bakristo batibagirwa umuhamagaro wabo wa mbere.

Ni gute bimeze kuri wowe nshuti yanjye? Nkumushumba hashize imyaka 24, nagize amahirwe yo kuganira n’abakozi b’Imana kuri icyi kibazo. dukorera ubwami bw’Imana , tugerageza kenshi gutwara ibintu Imana yatubwiye ko izadutwarira . kandi tukisanga dukora umurimo w’Imana kuruta uko tuyizera. Imana izasubiza ibyifuzo byawe by’umurimo, na buri kintu cyose ukeneye kugira ngo uwukore . Ni uruhare rwawe kugira ibintu by’ingenzi ibyingenzi.

Urwandiko kuri wowe ndetse nanjye nk’umukozi wo mu bwami bw’Imana umuhamagaro wawe wambere ni ukwizera Imana.” Mbisubiremo umuhamagaro wawe wambere ni ukwizera Imana . dukwiye kubyigisha ubugingo bwacu buri gihe nyuma yuko nawe twamwizeye tukinjira mu muryango w’Imana. Dushyira kwizera kwacu muri Kristo kugira ngo ababarire ibyaha byacu. Rero Imana iraduhamagarira ko tuyizera mbere, nubwo dukangurira imbaga gusanga Kristo.

Dufite umucunguzi. Akora byiza nta bufasha bwacu adusabye. Ntabwo akeneye undi mufasha umufasha gukiza ubugingo bwacu no kuzuza umurimo wacu. Azabikora, niba tumwizeye. niba tumwizeye kuruta byose, kandi twizera ijuru ko ari urugo rwacu. Ushobora gukora umurimo yaguhaye? waba wizeye buri gihe kuba yakozaho ibyaha? Imana ibabarira ibyaha ni nayo Mana ifasha abakozi bayo gusohoza umuhamagaro yabahaye. Ibi nawe birakureba niba warahawe umuhamagaro mu bwami bw’Imana.

Umurimo w’Imana? Urukundo rw’Imana ruzana ubwoba bwiza bwo kubaho wumva n’utagira uwo ubwira araba ari ikibazo kubera umwana we witanze kubwacu. Ibyo dukora ni umurimo wacu cyangwa ni umurimo w’umwuka wera? (1 Abatesalonika 5:19.

Ugomba Kwizera Imana mbere. Ukore umurimo bwa kabiri. Kuko iyo tutizeye Imana mu murimo, ntabwo ibyo dukora bigira imbuto. Guma muri ibi nshuti yanjye, Imana iri kumwe nawe kandi nyuma ya byose uzaba no mu bwami b’Imana aho uzaba ubana n’umwami wawe. Imana ikomeze ireme umunezero wayo n’amahoro muri twe ubwo twizera ko yakora imirimo yayo muri twe, kandi dukomeze guha umuhamagaro wa mbere wo kuyizera kuruta ko twakora Imirimo yayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Niyokwizigirwa kuwa 28-08-2014 saa 13:47
 

Bavandimwe burubuga ubugingo.com ndabakunda cyane kumurimo wanyu mukora Imana yo mw’Ijuru ibahe imigisha myinshi cyane

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza