Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mbese amategeko y’Imana aracyafite agaciro?
Mbese amategeko y’Imana aracyafite agaciro?

Abantu benshi bumva ibijyanye n’amategeko 10 y’Imana, ariko ababassha kubisobanura ni bake. Usanga ahantu hamwe na hamwe bayavuga uko bishakiye, abandi bayatesha agaciro. Bamwe bavuga ko yarangiranye n’isezerano rya kera, abandi bakavuga ko agifite akamaro nk’ako yari afite icyo gihe. Mbese kuri ubu aya mategeko afite akahe gaciro?

Ntakintu kiza nko kugira umuhate wo gusobanukirwa iby’Imana. Ni umugisha ukomeye.Yesu yadusezeraniye ikintu gikomeye cyane. Yagize ati ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa, (Luka 11:9).

Amategeko yimana aboneka ahantu habiri h’ingenzi muri Bibiliya: Kuva 20 no mu Gutekeka kwa2; 5. (Ubusanzwe Bibiliya ni ikusanyirizo ry’ibitabo. Bimwe ni birebire, ibindi ni bigufi, Byose byanditswe abanditsi babyo bayobowe n’Umwuka w’Imana mu myaka myinshi ishize.Uzasanga igitabo cyo Kuva n’icyo Gutegeka kwa2 hafi mu ntangiriro za Bibiliya, mu cyo twita isezerano rya Kera.) Amategeko y’Imana yahawe abantu bayo kugira ngo bamenye uko bakwiye kubaho n’uko bakwiye kuyumvira, kandi aracyafite agaciro kayo.

Gusa amategeko y’Imana ntatubwira uko dukwiye kubaho gusa, ahubwo anatwibutsa uburyo twahemukiye Imana n’uburyo tuyihemukira buri gihe. Atwereka aho ikosa riri kugirango turikureho. Ntamuntu n’umwe wigeze kubahiriza amategeko yose uko bikwiye kandi ntanuzigera abishobora kiretse Yesu gusa wabishoboye, ubwo yari mu isi. Kamere yacu ni ukugoma gusa, kandi uko twagerageza gukora kose ntacyo twakwigezaho ku butungane bw’Imana, kuko amategeko agaragaza imico yayo.

Iyi niyo mpamvu dukeneye Yesu Kristo, kuko yavuye mu Ijuru kubera impamvu imwe gusa: Kugira ubwiyunge bwacu n’Imana bushoboke. Ushobora gutangira urugendo rwawe wakira Umwami Yesu uyu munsi kandi ugambirire kuzakomeza kugendana nawe iminsi yose y’ubuzima bwawe. Ibi bizakubashisha kumvira no gukomeza amategeko y’Imana utafite umutima ugucira urubanza. Reka intego yawe ibe iyo kugenda na Yesu umunsi ku wundi.

Fata umwanzuro wo kwihana umaramaje, kuko nutabikora uzagerwaho n’ingaruka z’abatumvira Imana, arizo kurimbuka kw’iteka. Amategeko y’Imana hari ibyo agutungira agatoki umunsi kuwundi, ni ukugira ngo ubikureho wakire Umwami Yesu. Vuga nka Yobu uti “Ibicumuro byanjye n’ibyaha byanjye ni bingahe? Umenyeshe igicumuro cyanjye n’icyaha cyanjye.” Yobu 13:23

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Camagwera elyse kuwa 12-04-2016 saa 14:35
 

yesu se buriya yesu siyabirangije?

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza