Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mbese birakwiye ko abantu bagereranya gusenga nko (...)
Mbese birakwiye ko abantu bagereranya gusenga nko gutera igikindi?

Abantu batandukanye ntibumva kimwe ibijyanye no gusenga Imana usanga bikorwa ku buryo butanduakanye bikanakorerwa ahatandukanye. Muri iyi minsi abantu bashyize imbaraga mu gusenga cyane, abandi bakazishyira mu gufungura ibyo bita amadini n’amatorero atandukanye

Imyumvire y’abantu batandukanye UBUGINGO.com yaganiriye nabo bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku gikorwa cyo gusenga gihurirwaho n’abafite imyizerere itandukanye. Hari abagaragaza ko gusenga ari ibintu byangobwa mu buzima bw’umuntu mu gihe hari n’ababifata nk’ umuhango udafite icyo umaze.

Tabaro Jean Yve umusore uri mu kigero cy’ imyaka 22 avuga ko yakuriye mu muryango uvuga ko usenga ngo akajya yumva bavuga ko hari ibyo bagiye gusaba Imana, bakeneye, ngo baba barwaye bakavuga ko basenga Imana ikabakiza; ibintu we ngo asanga ari ibinyoma we yita ‘gutera igikindi’

Yagize ati “sindwanya abasenga ariko akenshi mbona ari ugutera ibipindi kuko nk’ ubu amadini yabaye menshi usanga umuntu abyuka avuga gusa ko abeshwaho no gusenga ugasanga umuntu nta guhinga, nta nzu, ntagira icyo akora, akavuga ko asenga gusa. Ukibaza asenga ate, yunguka iki, mbese ubona ko ubu abantu basigaye bitwaza gusenga kugira ngo babone ubuzima, amafaranga, urumva rero ko ari igipindi baba batera mu by’ukuri”

Tabaro ngo asanga abantu badakwiye kujya bitwaza ko basenga bagamije kwigwizaho imitungo ahubwo ngo abasenga by’ ukuri bakagombye gufasha abandi.

Kimwe n’ ibitekerezo by’abandi batandukanye , Akingeneye Marie Jeanne umukirisitu utuye mu mujyi wa Kibungo, mu ntara y’ Uburazirazuba avuga ko gusenga ari ibintu by’ ingenzi ku muntu. Avuga ko ngo umukiristitu akwiye kubeshwaho no gusenga Imana kandi ngo n’ Imana yasabye abantu gusengesha umwuka iteka kandi ubudasiba

Yagize ati “burya abantu bagira imyumvire ihabanye pe, sinakwiyumvisha ko kugeza ubu hari umuntu wumva ko gusenga nta kamaro bifite. Gusenga njye mbifata nk’ ubuzima bwanjye numva ntabikoze ntabaho, kandi n’Imana yadutegetse gusenga , yewe na bibiliya irabyigisha ku buryo umuntu wese yakagombye kuba abikora”

Nubwo imyumvire y’abantu itandukanye; ku gikorwa cyo gusenga bibiliya igagaragaza ko iyo umuntu asenga, ibyo asaba byumvwa kandi bikitabwaho. “Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, ariko gusenga k’ umukiranutsi kuramunezeza”- Imigani 15:8. Bibiliya kandi itanga ingero zifatika z’abasenze Imana ikabumva kandi ikabasubiza nka Esiteri, Daniyeli, Abisirayeli bava muri Egiputa n’abandi.

Kandi burya abakiristo bakwiye kujya bafatira urugero kuri Yesu Kristo kuko ari we banze ryo kwizera; “Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga cyane no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe”- Abaheburayo 5:7

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Tuyisenge kuwa 24-10-2015 saa 02:28
 

Ngira ngo umuntu wumva ko gusenga ntacyo bimaze, ni umuntu utaramenya Imana . Ariko umuntu wavutse bwa kabiri, gusenga ni nko guhumeka, nk’uko ifi itabaho itabonye amazi niko n’umukristo wavutse bwa kabiri amera. Umenya akamaro gakomeye ko gusenga iyo umaze kwakira Yesu mu mutima wawe. Naho iyo umuntu akiri mu mwijima yumva gusenga nta gaciro bifite kuko ubugingo bwe buba bukiri mu mwijima, ntaba asobanukiwe ibyo ari byo kuko umwuka we uba ugihumye

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza