Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mbese hari ubwo ujya ubabazwa n’ibitagenda?
Mbese hari ubwo ujya ubabazwa n’ibitagenda?

Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.” Nehemiya 2:17

Iyo tuvuze kubakwa n’Imana, twabivuga mu buryo bwinshi ariko wowe ubwawe ni wowe Imana ibanza kubaka. Ikakubaka mu buryo bw’umwuka, mu mubiri, kuko nibwo izabasha kugukoresha ngo wubake abandi, wubake umuryango, wubake itorero, igihugu.

Bibiliya iravuga ngo mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, ishyanga ryera, abantu Imana yaronse ( 1Petero 2:5). Mbere yo kubanza kugukoresha ngo Imana ikubakishe, ibanza kukubaka, ikagutunganya, kugira ngo ube ushyitse ube uw’umumaro mu gihe cyawe. Nehemiya yatekereje ukuntu iwabo habaye amatongo, biramubabaza, ariko ntiyarekera aho agira ishyakaryo kuhasana.

Imana yabwiye Abisirayeli ko badakwiye kwibagirwa Imana yabakuye mu gihugu cya Egiputa, ikabarindira mu butayu, ariko kuko muri kamere muntu habamo kwibagirwa, ntibabizirikanye bibagirwa Imana, nayo ibateza amahanga, barabanyaga.

Nehemiya nubwo yari mu bunyage ntibyamunyuze niko kubwira benewabo ati ‘’ ntimureba ko tumeze nabi, iwacu habaye amatongo, nimuze twubake inkike z’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.’’

Nshuti nawe Imana ishaka kugukoresha ngo yubake umurimo wayo, isane inkike zasenyutse mu mitima y’abantu bayo, igukoreshe yubake umuryango, n’igihugu, ariko igomba kubanza kukubaka, nuba wubakitse nawe izagukoresha yubaka. Hari ikibazo ukwiye kwibaza, mbese utewe agahinda n’ibyo ubona bipfa? Ibitagenda hari icyo bikubwiye?hari impinduka nziza wumva zikwiye? Hari ubwo ubabajwe n’abarimbuka? Ese urumva wababazwa n’uko izina ry’Imana yawe ritukwa? Ibi nibyo byaranze Nehemiya akimenya amakuru.

Hari ubwo abantu batekereza ko Nehemiya yari umuntu woroheje? Oya, yari azwi i bwami, yari umuziritsi wa vino, yateguriraga amafunguro umwami utegeka ibihugu 127, byari byoroshye kwituriza, Yerusalemu igakomeza kuba amatongo ariko yamaze kumva amakuru y’uko iwabo habaye, ababazwa nabyo.

Nehemiya yagiye imbere y’umwami ababaye, abajijwe ikibazo afite, aravuga ati ‘’nakwishima nte, amarembo y’iwacu yarahiye?’’ Uretse n’ibi hari nubwo satani akugira imbata y’ibibi ukemera ukamubanira neza, ukamera nk’uwiyakiriye ariko ntibikwiye kuko Bibiliya iravuga ngo murwanye satani azabahunga.Ntabwo ukwiye kumva utuje kandi satani arimo kugusenya, menya ko Imana ishaka kukubaka, yemerere yubake ubugingo bwawe mu buryo bwose kuko irabishoboye.

Imana iguhe umugisha ko uyemerera ikakubaka kugira ngo ibone nawe ikubakisha, amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza