Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mbese ujya umenya impamvu Imana yagushyize ku (...)
Mbese ujya umenya impamvu Imana yagushyize ku isi?

Abantu benshi ntibazi impamvu bariho, n’ abayizi ntibayisobanukiwe, abayisobukiwe nabo bake muri bo nibo bayubahiriza. Abenshi bariho nta byiringiro, abandi bariho nk’ ibyihebe badafite icyerekezo. Bamwe bazi ko kuba bucya bukira, umuntu akabona ibyo agambirira bimwe biragenda neza, ibyo bihagije. Hariho n ababona ubuzima bwanze, bagatekereza ko ariryo herezo; Ariko hari uko dukwiye kubaho.

Ntekerezako ku muntu wizera Imana amaramaje iki ikibazo cyoroshye. Ariko nibaza niba ubuzima bwanjye bufite icyerekezo kuri iyi ngingo, cyangwa niba ndiho kugira ngo ngire ubuzima bwiza cyangwa bubi gusa.

Imana ntiyadushyiriyeho kwinezeza no kwiyemera. Imana yaturemye Ifite umugambi. Uwo mugambi ntawundi ni ukubeshwaho nayo no kwishimira imigisha iduha buri munsi. Tukazirikana urukundo n’ubugwaneza byayo. Ibi byose yabigaragarije i Karuvali, ubwo yitangiraga mwene muntu.

Umwami wacu ashaka ko dusobanukirwa iby’ urwo rukundo tukabeshwaho narwo. Tukabaho dufite ibyiringiro byo kuzabaho by ’iteka. Ibyo bikaba igitsika imitima yacu umunsi ku munsi. Ikibazo ni iki, Imana ishaka kuba hagati mu buzima bwacu, ariko se niko bimeze? Dushaka buri gihe kubaho uko dushaka kandi tukanezezwa no gukora ibitunezeza kuko aribyo dukeka ko twaboneramo amahoro. Ariko iyo tubaho ku bwacu gusa, tubona ko bitabasha kuduhesha amahoro ku iherezo. Mu by’ ukuri, ubuzima bwo kwigenga buganisha ku kubura byose. Bibiliya iratuburira; "Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu" - Imigani 14:12.

Ariko Imana idufitiye inzira itandukanye n’ iyo dutekereza. Iyo niyo nzira yonyine ibasha gutuma tugira amahoro, niyo yonyine yatuzanira ibyishimo, niyo yonyine ibasha kutugeza mu Ijuru. Iyo nzira ni iyihe? Ni inzira y’umusaraba. Ni Yesu. Ku musaraba Yesu yishyizeho ibyaha byacu byose no kwikunda. Arashaka ko tumuha umwanya akinjira mu buzima bwacu, byose akabisimbuza urukundo rwe.

Iyo twitegereje Umusaraba wa Kristo n’uburyo yababajwe, turushaho kubabazwa n’uko twamuhemukiye. Tureba inkoni yakubiswe, amacandwe yaciriwe, amaraso yamennye, umubabaro yagiriye ku musaraba byose ku bwacu, bigatuma twibonaho ububi bwacu nuko twamuhemukiye, uko yambitswe ubusa ku bwacu, bikadutera kwanga ibyaha byo mu mibereho yacu byose tukamwiyegurira nyuma yo kwimenyaho ibyaha byacu no kubyihana.

Yesu aravuga ati, "…jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi" -Yohana 10:10. Garukira Yesu uyu munsi kandi umusabe kuza mu bugingo bwawe. Musabe atangire ahindure ubuzima bwawe kandi azabikora, numwegurira ubuzima bwawe bwose, kandi ukemera kuyoborwa n’ Ijambo rye buri munsi, Ubuzima bwawe buzahinduka ukundi. Egurira Imana ubugingo bwawe uyu munsi. Garukira Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza