Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mbese umukristo akwiye kujyana umuntu mu nkiko zica (...)
Mbese umukristo akwiye kujyana umuntu mu nkiko zica imanza?

"Ndabona bizinesi yanjye iri gusubira inyuma cyane kuko nizeye umuntu tugafatanya, bikarangira ampemukiye. Uyu muntu ntiyigeze abihakana ko yampemukiye, ariko avuga ko kubera yabonye ndi umukristo nzamubabarira aho kumujyana mu nkiko" - Ibi ni ukuri? Oya, nkurikije ibyo uvuze, si ukuri. Arashaka kugutwara uko yishakiye kandi akurye ibyawe. Uko bigaragara, ntiyicuza kubyo yagukoreye, kandi byaba ari ikibazo kubona ubucuruzi bwawe busubira inyuma, mu gihe we ntangaruka abibonamo."

Ni ukuri ko Bibiliya itubwira ngo tujye tubabarira abaduhemukiye bose. Mu kibwiriza cyo ku musozi, Yesu yaravuze ati "ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu." (Matayo 6:15). Gusa ariko kubabarira ntibivuze kwirengagiza amakosa yakozwe, cyangwa kurebera ibintu byose binyuranije n’ amategeko. Imwe mu nshingano z’ abami ba Isirayeli ni "Kurengera amategeko no gukiranuka mu ishyanga ry’ Imana" (1 Abami 10:9).

Senga kugira ngo Imana ihindure uyu muntu kandi imwemeze ibyaha bye, by’ umwihariko ibyaha by’ ubujura n’ ubuhemu. Ikiruta ibindi, Senga kugira ngo yegurire Yesu ubugingo bwe bwose.

Icyo akeneye kuruta ibindi byose, ni ukumenya no kwakira imbabazi z’ Imana zibonwa gusa iyo umuntu yihannye ibyaha bye akizera ko Imana ibasha kumubabarira binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo witangiye abantu bose. Ikiyongera kuri ibi ni uko ukwiye gusaba Imana ngo igufashe kwigira kuri ibi. Wirinde kuba utagize icyo yitaho ahubwo ube maso.

Ikindi kandi, saba Imana kugufasha kuba urugero ku bandi haba mu kazi kawe no mu buzima bwawe bwa minsi yose. Bibiliya iravuga iti "Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete" (Abakorosayi 4:5).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Alain kuwa 22-06-2015 saa 11:44
 

Murakoze ku bw’izi mpanuro!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza