Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mbese wamenye ibanga ryo kwizigamira mu bihe bizahoraho (...)
Mbese wamenye ibanga ryo kwizigamira mu bihe bizahoraho iteka?

kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri - 1 Timoteyo 6:18-19

Muri iki gihe isi irarushaho gutera imbere ku buryo bwihuse cyane,ni na yo mpamvu usanga abantu bamwe batagisinzira kubera gushaka ubutunzi ndetse n’icyubahiro.Ushobora guhamagara umuntu kuri terefoni ati”wongere uze kumpamagara mu kanya” ibi bikunda kubaho cyane cyane igihe yumva ko mutagiye kuvugana ibijyanye n’amafaranga,imishinga cyangwa ibindi afitemo inyungu.

Icyibabaje rero ni kimwe; nuko ubwo butunzi atari ubw’igihe kirekire ariko hari uburyo Bibiliya itugaragariza uko twabika ubutunzi bwacu mu ijuru kandi tukazongera kubugira ubwo tuzaba tugeze mu bwami bw’ijuru.

Nta cyiza nko kuba umukene mu bibi ukibera umukire mu mirimo myiza, uba watangiye kwibikira ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza kandi uba watangiye kwitegura gusingira ubugingo nyakuri.

Ese waba uzi ko Imana yaguteguriye uko wabika ubutunzi bwawe by’iteka ryose? Nubwo abantu bamwe batabyitaho; Imana yateguriye umuntu wese konti ashobora kwibikirizaho ubutunzi bwe bwose kandi nta ngese n’inyenzi bibasha kugera mu bubiko bwayo.

Ukwiye kumenya ko ubutunzi bw’umukire bumubera umudugudu ukomeye naho ibitsemba abatindi akaba ari ubukene bwabo ikindi kandi umurimo w’umukiranutsi werekeye ku bugingo mu gihe inyungu z’umunyabyaha zerekeye ku byaha.ibyo ni Ijambo ry’ Imana ribivuga mu gitabo cy’ Imigani 10:15-16.

Ukwiye gukoresha amafaranga utunze cyangwa ubundi butunzi ubwo ari bwo bwose mu guharanira ko yaba imwe mu nzira zigufasha gukura mu buryo bw’umwuka,mu bwenge ndetse no byiyumvo byawe mu bijyanye n’ubuzima bw’iteka.

Nubasha gutegeka ubutunzi bwawe nti bube ari bwo bugutegeka kandi ukemerera Imana ikabugiramo umwanya wuzuye, uzaba watangiye kwitegurira umwanya mu bugingo buhoraho.

Dukomeje uburyo ukwiye kwifashisha wizigamira mu bugingo buhoraho, tubona ko Imana ikeneye ubufatanye bwawe n’abandi,ukeneye kuba wafasha abandi nkuko na bo bagufasha ariko ntugomba kubikora kuko utegereje ko bazakwishyura ahubwo ubikora umugambi wawe ari ukwizigamira mu bugingo buhoraho. Abaroma 12:13 mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.Nonese kuki Imana ishaka ko wasangira n’abandi ubutunzi bwawe kandi ari wowe wabuvunikiye?

Hari impamvu eshatu zituma Imana ishaka ko dusangira n’abandi k’ubutunzi bwacu,iya mbere,kugira ngo werekane ko uri mu muryango wayo kandi ko ufite urukundo,icya kabiri nukugirango ugire ubumwe n’abandi,icya gatatu cy’ingenzi ni ukugira ngo ube umuhamya wuzuye kubatizera nyakuri. Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenze urugero, ariko we bikamutera ubukene gusa.

Bibiliya kandi ivuga ko umunyabuntu azabyibuha, kandi uvomera abandi na we azavomerwa - Imigani 11:24-25. Ikomeza igira iti”Uwimana amasaka azavumwa na rubanda, ariko umugisha uzaba ku uyabagurira kandi ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa, ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka”-Imigani 11:26-27.Nta kindi Imana iba ishaka iyo igusaba gutanga no gufasha ahubwo iba igira ngo nawe umere nkayo kuko na yo iguha buri munsi.

Nubwo hari benshi bitwaza kuvuga ubutumwa nyamara bashaka kwigwizaho ubutunzi, ariko Bibiliya idusaba ko twakoresha ubutunzi yaduhaye kugira ngo turusheho guhindurira benshi kuba abizera umwami Yesu, “Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bw’iteka”- Luka 16-9

Ibi nta kindi bishatse kuvuga atari ukugusaba ko warekurira ibyo utunze mu kuvuga ubutumwa ugamije guhindura benshi kuba abizera.Birumvikana ko utagura inshuti yawe ngo ikunde ikizwe ariko kandi na none ubwo butunzi bwawe bwakwifashishwa mu kubageraho bakumva ubutumwa, ntagushidikanya ubu na bwo ni uburyo bwiza bwo kwiteganyiriza mu bugingo bw’iteka ubwo abo wagize uruhare mu kubahindura bakizera Yesu Kristo bazaba baza kugusanganira.

Mu by’ukuri nta kintu wabona waha Imana kuko byose bisanzwe ari ibyayo ariko kandi ukwiye kubahisha Uwiteka ubutunzi bwawe, n’umuganura w’ibyo wunguka byose - Imigani 3:9

Bibiliya ivuga ko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba[Matayo 6:21 ].Niba ubutunzi bwawe buri ku Mana ni na ho umutima wawe uzaba kandi uzabubona by’iteka ryose. Icyiza rero n’uko warushaho kubitsa ku Mana kugira ngo mu gihe Imana yagennye uzishimire ko wabikije ubutunzi bwawe aho inyenzi n’ingese zitabasha kugera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza