Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mbese wibuka ko Imana igambiriye ibyiza ku buzima (...)
Mbese wibuka ko Imana igambiriye ibyiza ku buzima bwawe?

“Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.” Yeremiya 29:11. Yesu ashimwe nshuti ugize umugisha wo gusoma iri jambo ry’Imana. Nishimiye kuganira nawe ariko ngamije kukwibutsa ko burya Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe. Izi ibyo yibwira izakugirira, uhumure ni ibyiza, si ibibi kuko ishaka kukurema umutima w’ibyo izakora hanyuma, kuko ifite umugambi muremure kuri wowe.

Abantu bizera Imana ntibakwiye guhagarika umutima kuko umugambi w’Imana ari mwiza kuri bo.

Nta mpamvu yo gutinya iby’ejo, umuririmbyi yaravuze ngo reka gutinya ibizakubaho Imana irakurinda. Imana idufiteho umugambi mwiza, gusa icyo buri wese asabwa ni ukugendera mu mugambi wayo. Iyo wagendeye muri uwo mugambi iherezo riba ryiza cyane.

Yesu yaravuze ngo nituguma muri we, amagambo ye akaguma muri twe, tuzajya tumusaba icyo dushaka cyose kandi tuzagihabwa. Yohana 15:7

Nshuti we gutakaza ibyiringiro ngo ukuke umutima, ahubwo ugumane ibyiringiro byiza byo kuzabona Umwami, gusa na we, no kwambikwa amakamba y’ibyo ukorera Imana. Imana iguhe umugisha.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza