Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » MD mu ndirimbo nshya na Aline Gahongayire yibutsa (...)
MD mu ndirimbo nshya na Aline Gahongayire yibutsa abantu uko bakwiye kwitwara mu bihe isi igezemo!

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip hop, Mugema Dieudonné (MD) agiye gukorana indirimbo na Aline Gahongayire, yibutsa abantu ko bakwiye kuguma mu masezerano aho guheranwa n’ibihe, imibereho mibi birimo kuranga isi y’iki gihe n’abayituye.

Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo nka "Kutumvira", "Amen" n’izindi, aganira na Ubugingo.com, yavuze ko izina ry’iyi ndirimbo ye atararitangaza. Gusa, ngo ubutumwa buyikubiyemo ni ubuvuga ku nkuru z’uburyo Saduraka, Meshake na Abedenego basuzuguye umwami Nebukadinezari bakanga kuramya ikigirwamana yari yiremeye, bavuga ko n’aho bagera ahakomeye badashobora kwihakana Imana yabo (Daniel 3:16-18) .

Akomeza asobanura impamvu y’ubutumwa bwe muri iyi ndirimbo n’icyo abantu bakwiye gukora kugira ngo batunganye inzira zabo z’agakiza, yagize ati: “Urabona, tugeze mu bihe bikomeye; aho buri umwe wese ageragezwa bitewe n’imibereho cyagwa ubuzima, bigatuma duteshuka, bamwe bakava mu masezerano ku mpavu z’iby’isi n’abami bayituye. Niyo mpamvu twakwizera umwami Yesu kuko ari we watugeza kuri byose kuko ibishuko bituma tuva mu nzira twatangiye ari byinshi.”

Aributsa abantu kuyoborwa n’Umwuka Wera kuko ngo yizera ko na bariya bagabo ari We wabayoboye kugira ngo babashe guhangara Umwami (Nebukadinezari) mu kwizera gukomeye.

Yasoje avuga ko iyi ndirimbo itazatinda kugera hanze dore ko ngo ibisigaye bitari byinshi ndetse ko n’agace kayo gasigaye; ako Aline azaririmbamo biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha kaba karangiye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza