Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya agaciro ufite imbere y’Imana
Menya agaciro ufite imbere y’Imana

Hari ubuzima na sosiyete umuntu abamo bigatuma ashobora kumva nta gaciro afite cyangwa ntabashe kumenya ko ari uwagaciro gakomeye imbere y’Imana kubera guhanga amaso kubyo abantu bamubwira.

Akenshi amajwi yumvikanisha ibintu ko bidashoboka niyo adapfa gusibangana mu bitekerezo by’umuntu kuko ahora agusakuriza muri wowe bigatuma ibitekerezo bikumvisha ko ibyo wumva ari byo koko, ubaye rero udacunze ngo uyobore ibitekerezo byawe bikomeza kugukomeretsa, kuzana kwishidikanyaho no guhora wumva ko ibintu byose bidashaboka.

Niba hari umuntu ukubwiye ngo uri gato, ntukwiye kumva ko aribyo koko ahubwo ukwiye gutekereza ko Imana yakuremye gutyo kuko yari ifite umugambi ku miterere yawe, ku mwana w’umuntu wagaragara ko uri muto nyamara ku Mana ibona ko uri umuntu ukomeye cyane. Witakaza ibyiringiro byawe kuko abantu bakuvuze nabi abandi bakakwambura agaciro, sibo bagutoranije ahubwo Imana niyo yagutoranije kandi imbere yayo uri uwagaciro gakomeye.

Abantu bashobora kukureka ariko Imana yo ikakwemera, bashobora kukwirengagiza arikoImana ikagutoranya nkuko Bibiliya ibivuga ngo“Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.” 1 Petero 2:9-10.

Iki cyanditswe kiragaragaza ko niyo abantu batakwemera cyangwa bagutoranye, hari uwagutoranije kuva cyera cyane kandi agutoranya kubw’umugambi mwiza.

Igihe cyose wumva usa naho watawe, ntukumve ko watakaje agaciro ku Mana, ni koko ku bantu ushobora kugaragara ko nta gaciro ariko ntuzigere ukura ibitekerezo byawe kuwa gutoranije cyera ariwe Yesu Kristo umwami w’abami akaba umuyobozi w’ibibaho byose. Ukwiye guhora ufite ibyiringiro mu Mana nubwo wanyura mu bikomeye wumva byagukuramo ibyiringiro ariko kwikomereza ku Mana nibyo bizagufasha guhorana agaciro imbere yayo.

Nuramuka ukomeje kwizera, Imana izagusetsa mu buryo utatekerezaga, niba wumvaga ikintu runaka kitameze neza kuko kitagenze uko wakifuzaga, Imana izakikugarurira mu bundi buryo bwiza. Urugero ushobora kwifuza kuba umukinnyi ukomeye ngo ukinire ku kibuga kiza abantu bagukurikire ari benshi ariko Imana ikazasanga atari byo byaba byiza ahubwo ikaguhitiramo ikibuga cyagutse n’abantu benshi yahaguteguriye kugira ngo uhavuge ubutumwa, nta gushidikanya igihe waba warifuje gukurikirwa n’abantu benshi ukaba ubonye ubigezeho ntibyabura kukunezeza.

Inshuti, abavandimwe bashobora kutakwitaho ariko Imana ikwitaho kuko ari yo ikugenera ibyiza byose birenze uko twabitekereza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza