Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya ibanga ryo gushoboka kw’ibintu byose
Menya ibanga ryo gushoboka kw’ibintu byose

Yesu aramubwira ati: "uvuze ngo niba mbishobora?". Byose bishobokera uwizeye. Uwo mwanya se w’uwo mwana avuga cyane ati: "ndizeye nkiza kutizera” Mariko 9:24

Kwizera ni mwe mu ntwaro zikomeye zo kurwanya umugambi wa satani, kuko satani aba ashaka kukumvisha ko hari ibyo Imana ishoboye ndetse n’ibindi idashoboye. Iki nicyo gituma umuntu utizera atanezeza Imana kuko aba atanizera ko ibaho.

Ibanga rero ryo kutagwa muri uwo mutego wa satani, nukugira ukwizera guhamye kandi igihe wumva watakaje kwizera ugasaba Imana kugira ngo igukize kutizera. Yesu Kristo ubwo yari agiye gukiza umwana wari urwaye igicuri, ise w’uwo mwana yaje asanga Yesu kugira ngo amukirize umwana. Iyo urebye ukwizera kwa se w’uriya mwana ubona ko kwasaga n’aho we yumvaga bidashoboka ko umwana we akira, ndetse yasaga nushaka kugerageza imbaraga za Yesu Kristo ariko ageze kuri Yesu kuko yamenye neza ko uriya mugabo nta kwizera yari afite, ahita amubaza ati” ese urizeye?” iki cyari kibazo bigaragara ko uriya mugabo atari yiteguye ko Yesu Kristo ashobora kukimubaza ariko kuko yari yamubwiye neza ko byose bishobokera abizeye, uwo mwanya se w’uwo mwana ahita avuga ni jwi rirenga ati” Ndizeye nkiza kutizera”.

Byanze bikunze uy’umugabo nubwo yari yaje asanga Yesu Kristo kuko yari ababaye kubera umwana we wari urwaye, yabonaga ko ashobora gukura igisubizo kuri Yesu cyangwa nta nakibone ariko kubwirwa ko kwizera gusa guhagije akabona igisubizo cye byamuteye kumva agomba kugira kwizera kuzuye muri we kuko byose bishobokera abizeye.

Ukwizera ufite muri wowe, niko kuzakugeza kuri byose, kuko yaba amasezerano y’Imana atangirwa mu kwizera kandi akazasohorera mu kwizera kuko ugomba kuyategereza wizeye ko agomba kuzasohora. Ibyo Imana ishaka kugukorera byose bibonerwa mu kwizera kandi no gukiza byose bibonerwa mu kwizera. Iyi niyo mpamvu Yesu Kristo yabwiye uriya mugabo wari uzanye umwana we urwaye ko byose bishobokera abizeye.

Akenshi dusaba Imana ari ukugerageza, ubundi tugashaka izindi nzira nk’aho tugomba gufasha Imana gukora. Kuva uyu munsi nugira kwizera byose biragushobokera kuko bishobokera abizeye niko ijambo ry’Imana ryatubwiye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza