Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya ibintu 5 wakorera umuntu ubabaye
Menya ibintu 5 wakorera umuntu ubabaye

Muri iyi minsi haragaragara abantu mu ngeri zitandukanye batabarizwa n’imiryango itandukanye ibifite mu nshingano, ibihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo kubera akaga barimo. Christian Today yashize hanze ibintu 5 umuntu yakorera umuntu ubabaye by’umwihariko udafite aho kuba, yatangaje ko mu byumweru bishize ubwo mu Bwongereza ndetse n’Amerika harushagaho kugwira abantu nk’aba, abantu barushijeho guhindukiza ibitekerezo byabo ngo harebwe icyakorwa.

Uru rubuga ariko rutanga ubutumwa bw’umwihariko ku banyetorero, aho rusanga nubwo bakora byinshi muri ubu buryo, ariko rwibaza ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo iki kibazo kigabanuke. Christian Today ikomeza ivuga ko mu myaka 20 ishize, itorero ryateraniraga hamwe bagasenga, bakiga kandi bakarebera hamwe ubufasha bwahabwa bene aba bantu batagira aho kuba.

Hamwe n’ibi byose, uru rubuga rwashyize hanze ibintu 5 wowe ubwawe n’itorero ryawe mwakora mugafasha abababaye batagira aho baba.

1. Kubatega amatwi

Kimwe mu bintu bikomeye ushobora gukorera umuntu ubabaye ni ukumutega amatwi. Hari abantu benshi bababaye, bakomerekejwe n’ibintu bitandukanye bahuye nabyo mu buzima bwabo, ariko babuze n’uwo babwira. Iyo babonye ubatega amatwi bibaremamo ikizere. Ikindi nawe biguha isura y’ikibazo, atari ukugendera gusa ku mibare yatangajwe n’abantu runaka cyangwa imiryango runaka n’icyo wakora bibaye ngombwa. 2. Kubaha ubufasha

Hari imiryango myinshi ya gikristo kimwe n’indi isanzwe irebera mu buryo bwa hafi ibibazo nk’ibi. Mu bintu ushobora gukorera umuntu nk’uyu ni ukumuha ubufasha.

3. Kubatabariza

Ubusanzwe iyo udafite icyo wakora ku kibazo ushobora guhamagarira abandi gutanga ubwo bufasha wowe udafite, kandi bitanga umusaruro.

4. Kububakira (abadafite aho kuba)

Amatorero afite inshingano yo kubera isi igisubizo, byaba ngombwa ko habaho no gutanga ubutaka bw’aho kubakira abatagira aho kuba bigakorwa. Ni ikintu gikomeye ariko wakorera umuntu ubabaye ukaba utanze umusanzu ukomeye.

5. Kubacumbikira

Iki gikorwa akenshi mu buryo bwihuta, kuko si buri gihe bimwe mu byo twavuze haruguru, byabasha gutanga ubutabazi bwa bugufi mu gukemura ikibazo. Niyo mpamvu abantu bose by’umwihariko abakristo bakwiye kugira ikibazo icyabo, kuburyo byibuze haboneka ubufasha ku mbabare cyane abadafite aho kwikinga (kuba) hirya no hino ku isi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

patrick haruna kuwa 23-01-2016 saa 08:40
 

Bwana YESU asifiwe! mimi ninapenda niutowe ushauli wangu kwa wakristo wenzangu walioko hapa duniani. YESU alituamurisha kwamba: pendaneni, lakini idadi kubwa ya watu walifikili kwamba YESU alimaanisha kupendana katika familia zetu tu au lafiki zetu tu au kuwapenda watu ambao tuko kwenye ngazi moja laa hasha. Kinachosababisha hawa watu maskini waenderee kuongezeka na huku wengine wanakula kuku kwa mlija, ni kwa sababu baadhi ya wakristo au baadhi ya watu hawajakubali kwamba MUNGU akawafanya matajili, kitu kingine ni kutojali na kusema kwamba kanisa litawasaidia au selikali itawasaidia. Kuna baadhi ya watu ambao ni wakulima, wafanyabiashara, wasomi, viongozi mbalimbali yani watu ambao wanapata mapato kiasi kwamba hawaitwi masikini na vilevile sio matajili,hawa watu ndio wengi mno kuliko maskini ambao tunawaona wanalala nje, hawana mavazi, shuleni hawawezi kukanyaga, kutibiwa na kula ndio usiseme. Sisi baadhi ya warkisto tukikubali kwamba tunao uwezo, hawa watu tutawapunguzia shida kiasi kikubwa amina. Baadhi ya sisi wakriso tunatumia mali zetu kama watu wa dunia hii, kwa mfano: mtu anapokuwa mukulima wa kawaida, mfanyakazi wa kawaida, mfanyabiashara wa kawaida kipato anachokipata hakitumiwi kwa kawaida, mfano: ni jambo la kushangaza kuona mukristo anapata kipato cha kawaida lakini hawezi kuinunuwa simu ya kawaida, hawezi kulinunuwa gali la kawaida, hawezi kuwa na mavazi ya kawaida, hawezi kuishi au kula chakula cha kawaida na kadhalika. kila mukristo anapashwa kujuwa kwamba hatupashwi kwenda na wakati kama watu wa mataifa, katika jina la YESU, chukuwa angalau maskini mmoja kwa mwaka ujaribu kubadulisha maisha yake angalau kiasi kwamba unaona umemtowa sehemu flani na kumfikisha sehemu nyingine. Hawa watu hawahitaji mambo makuu zaidi, wanahitaji kitu cha kuwatowa katika aibu tu, wewe mukristo wa aina gani na haujamuvalisha kitenge mjane? mukristo aina gani na haujamlipia yatima mmoja hera ya shule angalau muhula mmoja? lakini angalia unapoalikwa katika harusi ya lafiki yako unahakikisha unamfurahisha ili harusi yake iende vizuri. YESU kristo alipokuwa hapa duniani, hakutamburishwa na mavazi ja ajabu, au kulala katika nyumba za kifahali na zilikuwako, bali amekuwa akionekana hasa kwa upande wa wasiojiweza, wagonjwa, viwete, vipofu, pamoja na kuasafisha wenye dhambi, mukristo jiulize je hawa watu unawapenda au umewatenga? heli atakaeelewa na kutambuwa maneno haya MUNGU awabaliki wote ambao hawaendi na nyakati hizi amina.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza