Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya ikintu cyakugarurira ibyiringiro no mu gihe (...)
Menya ikintu cyakugarurira ibyiringiro no mu gihe ugeragezwa

Ntimwiganyire - Abwira abigishwa be ati "Ni cyo gituma mbabwira nti "Ntimukiganyire ngo mutekereze iby’ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby’umubiri muti ‘Tuzambara iki?"- Luka 12:22

Abakristo bamwe iyo bahuye n’ ibibazo bacika intege, bakibagirwa ko hari Imana ishobora byose. Imana iragukunda , burya iyo wibwira ko yakuretse yo si ko iba ibibona. Ikunda abantu yaremye kandi ntizigera ibareka. Abari mu mababa y’ Uwiteka Imana naho isi yahinduka bo barashinganye. Bibiliya itwereka ko mu gihe ibyaha byari bigwiriye mu isi , Imana yohereje Umwana wayo Yesu Kristo kugira ngo acungure abari mu isi yose. "Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we" – Yohana 3:17

Si ibyo gusa , ahubwo na nyuma y’ uko Yesu Krsito adupfira, ku munsi wa gatatu yarazutse asubira mu ijuru kandi ntibivuze ko guhera icyo gihe imbabazi zakuweho ahubwo zariyongereye. Kuko nanubu Imana yicaye ku ntebe y’ imbabazi yiteguye kubabarira umuntu wese uyisanze. Kandi nk’ uko Yesu Kristo yari ateze amaboko , ahamagara abantu bo mu mahanga yose, abarushye n’ abaremerewe ngo baze bamusange abaruhure nanubu aracyateze amaboko yakirana impuhwe umusanze, agakiza umwizeye.

Nonese kuki wiheba , ugacika intege, ugahagarika umutima nk’aho umurengezi wawe atakiriho? Mu gihe umukristo yihannye ibyaha, akizera Yesu Krsito; Bibiliya ivuga ko adakwiye guhangayikishwa n’ ibyo anyuramo hano mu isi . "Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu" - Yohana 14:1-2

Wikihebeshwa n’ ibyo ubona, hanga amaso kuri Yesu Kristo wagukunze urukundo rukomeye; utaratinye no gupfa urupfu rwo kumusaraba. Wikishingikiriza ku bantu kuko bo baratenguhana, ahubwo izere Imana. "Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza" - Zaburi 37:5

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Jean Bosco MBONYEBYOMBI kuwa 18-08-2015 saa 12:15
 

Nari mfite byinshi bimbabaje ndetse bindemereye mu mutima ariko izi nyigisho ziranyubatse, zimpaye gushnyiriza no kwihangana mu bigeragezo.Amen.Reverand Canon Antoine Rutayisire nkwifurije kuramba no guhorana ijabo n’ijambo ry’Imana.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza