Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya impamvu gusoma ibyanditswe byera ari ingenzi ku (...)
Menya impamvu gusoma ibyanditswe byera ari ingenzi ku muntu ushaka Imana.

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” (2 Timoteyo 3:16-17)

Hari ikintu abantu benshi bakunda gutekereza, kandi kitari ukuri. Bamwe batekereza ko gusoma Bibiliya ari iby’abapasitori, abayobozi, abigisha n’abandi bameze nk’abo. Batekereza ko bo bakwiye gusomerwa, (bona nubwo baba bazi gusoma) no kubwirwa n’abandi ibyo basomye, bo ntibabashe kwigira mo ngo bisomere. Ariko ndagira ngo dufatanye kuzirikana iki kintu, “ Bibiliya n’ayabantu bose”. Imana yaduhaye Bibiliya ibona ko ari ngombwa kugira ngo tuyisome, tuyige, kandi tuyumvire. Umunyazaburi yabivuze atya “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, Guha abaswa ubwenge.” (Zaburi 119:130).

Ni gute watangira kuvumbura ubutunzi buhishwe muri Bibiliya ku giti cyawe? Hari inama zimwe na zimwe naguha. Icyambere, somana Bibiliya ubwenge.

Shaka Bibiliya iri mu rurimi ushobora kumva neza, ariko yahinduwe mu buryo bwizewe. Soma Bibiliya ushaka kumva no kumenya ukuru ko mu Ijambo ry’Imana. Itegure gushyira mu bikorwa inama zose wungukira muriyo utarobanuye, (hari abantu bafata ingingo zimwe zo muri Bibiliya nk’aho zitabareba, bakabishyira ku bandi).

Soma Bibiliya usenga (fata umwanya wo gusenga mbere yo kuyibumbura usabe Mwuka w’Imana ku kuyobora no kukumvisha, no mu gihe usoma wicishe bugufi, na nyuma yo gusoma usenge kugira ngo ushobozwe gushyira mu bikorwa ibyo umaze gusoma).

Niba hari ingingo zimwe zo muri Bibiliya utumva, we kwirenganya kuba utabyumva ahubwo banza ugendere mu byo wumva kandi ubyumvire, hanyuma usabe mwuka w’Imana kukumvisha n’ibyo utumva.

Noneho, gena igihe cyo kwiga Bibiliya. We kugenda usimbagurika cyangwa ngo ujye usoma uko ubonye (hari abavuga ngo ndasoma aho ngeze), Shyiraho ingengabihe yo gusoma Bibiliya kandi uyubahirize.

Tangira kujya usoma igice cya Bibiliya buri munsi. Natanga igitekerezo ko watangirira ku bitabo bitubwira ibya Yesu (Uwo yariwe mbere, uwo yabaye we kubera twe, icyo yadukoreye, uko tugomba kukigira icyacu “Ku ducungura”). Itegure kandi kwitegereza Umukiza mu rugendo rwose yakoze rwo kuducungura ku geza ku musara (Uko yavutse, uko yakuze asuzugurwa kandi ari umwana w’Imana, uko yakubiswe, uko yabambwe, uko yahambwe n’uko yazutse, byose kubera twebwe).

Si byiza gusoma Bibiliya nk’usoma ikinyamakuru cyangwa ushaka kwimara amatsiko. Ku ikubitiro (mu gutangira) Soma bike mu gihe kimwe, ubisome witonze, kandi mbere yo kubisoma ubanze usabe Mwuka w’Imana kubikumvisha. Shyira mu bikorwa ibyo wasomye byose kandi ubiganire n’abandi.

Uko ugenda uyisoma niko uzajya urushaho kuyikunda. Uko uyikunda niko uzajya ugira umwete wo gusoma byinshi. Gira Bibiliya umugabane w’umubiza bwawe. Uyiteho kandi uyikunde. Umunyazaburi aragira ati “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.” (Zaburi 119:105

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza