Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya impamvu Imana yiyibagiza ibibi byacu.
Menya impamvu Imana yiyibagiza ibibi byacu.

Imana ntigira amazinda. Iyo bibaye ko yibagirwa, iba yabihisemo kubw’inyungu zacu. Ibi byose biterwa nuko idukunda cyane kandi ihora ingambiriye kutugirira neza.

Bibiliya itwereka ibice byinshi aho Imana ubwayo ifata icyemezo cyo kwibagirwa ku neza yacu.

Bibiliya itwereka ingero nyinshi zerekana uko Imana ivuga ko hari ibyo yibagirwa kubwo gukunda umuntu yacunguje amaraso y’igiciro cyinshi.

reka dusome bimwe mu byanditswe bigaragaza zimwe muri zo ngero:

Abaheburayo 8:12 - Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi."

Abaheburayo 10:17- "Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi."

Yesaya 43:25 - Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi. Kubera kumenya ibi, Dawidi yigeze ayisaba kwibagirwa mu isengesho rye. Asenga avuga ati”Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye cyangwa ibicumuro byanjye, Nk’uko imbabazi zawe ziri abe ari ko unyibuka, Ku bwo kugira neza kwawe Uwiteka. Zaburi 25:7.

Ibi byose bigaragaza ko Imana yirengagiza ibyaha n’ibicumuro byacu kugira ngo iduhe imbabazi zayo, Ubuntu no kutugirira neza. Nicyo gituma mu ijambo ryayo ivuga ko niyo ibyaha bya muntu byatukura tukutuku, izabyeza bigasa na sheregi. Ibyo nta wundi bifitiye inyungu uretse uwo Imana ibikoreye. Nguko uko Imana yirengagiza ibintu biyigoye muri kamere ya muntu kugira ngo imubabarire abone umugisha w’agakiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza