Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya impamvu-shingiro yo kwizera ko hari ibyiza mu (...)
Menya impamvu-shingiro yo kwizera ko hari ibyiza mu nzira yawe

Ariko twebweho ubwo turi ab’amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero.Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n’Umwami wacu Yesu Kristo” 1 Abatesalonike 5:8-9

Akenshi iyo baguhamagaye kuri terefoni mu masaha utatekerezaga ko baguhamagaramo, urugero wenda n’ijoro cyangwa mu gihe cyo kuruhuka, ujya kumva muri wowe uribwira ngo” byanze bikunze ngiye kwakira amakuru mabi” hari n’abavuga cyane rwose wumva ko byabahangayikishije mbere ko bitaba ariko se kuki utakwibaza ngo kuki batihanganye ngo bambwire iyi nkuru nziza mu gitondo cyangwa mpugutse?

Hari igihe umukoresha aguhamagara akubwira ko ashaka ko mubonana ugahita utekereza ko hari ikintu kitari kiza agiye kukubwira, none se kuki utatekereza ko ari igihe cyo kuzamurwa mu ntera cyangwa kugenerwa ishimwe runaka?

Akenshi usanga ibitekerezo byacu biba byarabaswe no guhora bitekereza ko turahura n’ingorane gusa, ariko ibanga ni rimwe gusa ryo kurinda ibitekerezo byacu guhora mu byumva ko nta kiza cyaboneka mu nzira zacu. Iryo banga nukwambara ibyiringiro by’agakiza nk’ingofero nkuko twabisomye mu ijambo dusanga mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abatesalonike ibice bitanu, umurongo wa munani.

Byashoboka ko uri kunyura mubigeragezo, ambara kandi ukomeze ibyiringiro by’agakiza kuko nibwo uzakomera ndetse ukomeze kugira muri wowe ikizere cyo kugera ku byiza. Iyo wambaye iyi ngofero y’ibyiringiro bizima by’agakiza, bigaragaza ko wizeye neza ko ibigeragezo uri kunyuramo ari ibyakanya gato kuko Imana iri kumwe nawe mu buryo bwose uri kubinyuramo.

Biguha kandi imbaraga no kwizera ko ibyo byose unyuramo bikugoye intwari y’agakiza kawe izabikuneshereza ukabinyuramo neza wemye. Si byo gusa kuko biguha ikizere cyo kuzabivamo wuzuye, ukabisohokanamo umugisha, ufite ubuzima bwiza n’ubuhamya bufatika. Birashoboka ko utamenya ibizaba muri iki cyumweru, ariko icyo uzi neza gishoboka ni ukwatura mu kwizera ukemeza ko ugomba kugira icyumweru kiza cyane.

Ibyiringiro Bibiliya igaragaza, ntiyerekana ko umuntu akwiye kuvuga ngo” Ndabikeka” ahubwo Bibiliya itwereka ko ibyiringiro nyabyo byatura ngo” Ndabizi neza”. Niyo mpamvu ukwiriye kugira ibyiringiro byuzuye ko ugomba kubona ibyiza mu nzira zawe kuko wowe utameze nk’abisi. Uri umwana w’Imana, umucunguzi wawe akwitayeho. Ijambo ry’Imana rirakubwira ko hari ingabo z’abamarayika nyinshi zibereho kukurwanirira no kukurinda kurata izo izabadayimoni zihagurukira kukurwanya.

Indi mpamvu ugomba kwizera ko hari ibyiza mu nzira zawe ni uko uri muri wowe arakomeye kurusha uri muri bo. Yohana 4:4.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza