Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya inshingano zawe- Joyce Meyer
Menya inshingano zawe- Joyce Meyer

“Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana! Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe.” Abaroma 8:8-9

Iyo umuntu ari muri Yesu Kristo aba ari icyaremwe gishya kuko Umwuka w’Uwiteka Imana atangira gukorana no gukorera muri we. Aba Yesu Kristo ntabwo babaho bayobowe n’akamere ahubwo babaho bayobowe n’Umwuka kuko baba barapfuye kuri kamere bakazukana na Yesu bambaye kwera kubonekera mu maraso ya Yesu Kristo.

Ababa mu mubiri ntibashobora kunezeza Imana cyangwa ngo bemerwe nayo. Imana yifuza ko twanezererwa ubuzima iduha, niyo mpamvu ivuga ngo,”nuramuka ujyendeye mu mwuka, uzasarura kubona umugisha mu buzima buyobowe n’Umwuka, ukiri muri ubu buzima ndetse na nyuma yabwo.”

Ese uzi inshingano yawe?, nta yindi ni uguhitamo ubuzima ukwiriye kubamo, niba ari ubwa kamere cyangwa ubw’Umwuka, nuhitamo ubw’umwuka imigisha izakomaho ibihe byose. Niba kandi uhisemo kumva wakwibera mu buzima bwa kamere, ntiwigore utegereza ku byiza Imana ijyenera abayubaha. Kuva uyu munsi ushobora guhitamo kubaha no kumvira Umwuka Wera agatangira kukuyobora muri byose, nibwo uzaba amahoro ukanabona umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza