Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya isoko y’imbaraga nyazo.
Menya isoko y’imbaraga nyazo.

“Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”Matayo 6:33

Imbaraga ni urufunguzo rw’ubuzima kuko utazifite ntacyo ushobora kugeraho. Yaba gukora bisaba imbaraga, kugenda nabyo bisaba imbaraga burya no mu rugendo rujya mu ijuru bisaba imbaraga ziva kuri Yesu Kristo!

Ese ni gute wamenya isoko y’imbaraga nyazo? Abenshi batekereza ko amafaranga menshi ashobora kuguha imbaraga nyazo ariko se koko nibyo? Abantu b’ingeri zitandukanye bibanda ku bintu bibafitiye inyungu cyane, hari abibanda cyane kubibinjiriza amafaranga, ku mibanire n’abandi, cyangwa agafata umwanya wo gutekereza ku bintu byaba byaramukozeho cyane mu buzima.

Iyo rero atarimo kubona ibyo yifuza arushaho gucika intege no kumva yihebye cyane kuko aba abona ubuzima bwe ntacyerekezo bufite. Hariho abahitamo nabi bagashakira ibyabaha imbaraga mu nzira mbi ariko uwa maze guhumuka agasobanukirwa ko imbaraga nyazo zifite isoko ahindukirira gushaka Imana kurusha ibindi byose.

Iyo byose byamaze gusa naho bikuyobera, usa naho utabona ariko Mwuka wera abasha kuguhumura kugira ngo umenye neza aho isoko y’imbaraga nyazo iri, nta handi uretse gushaka ubwami bw’Imana mbere y’ibindi byose kuko nibwo ubasha kugira ubusabane n’ubucuti bwuzuye n’Imana. Ibindi byose bikaza bigukurikiye! Haranira rero gushaka ubwami bw’Imana mbere y’ibindi byose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza