Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya uburyo bwiza bwo gusoma Bibiliya
Menya uburyo bwiza bwo gusoma Bibiliya

Kwiga ni byiza kuko bituma ugira ubumenyi bwisumbuye kubwo wari ufite mbere yuko ufata umwanzuro wo kwiga. Abantu benshi bakunda gufata gahunda yo kwiga Bibiliya yaba mu matsinda y’abasomyi ba Bibiliya, mu mashuri yigisha ibijyanye na Bibiliya cyangwa umuntu agafata icyemezo cyo kuyisoma ku giti cye. Igitangaje kandi cyibabaje ni uko abatangiye urwo rugendo bose atariko barusoza ngo babashe kuyisoma no kuyiga ngo bayirangize. Ibi biterwa ni uko hari igihe usoma Bibiliya agera ku bitabo runaka akumva ntari kubyumva neza akaba yakumva bitamuryoheye ku buryo yakomeza gusoma bityo agahita acika intege.

Hari uburyo bwiza ushobora gusoma Bibiliya ukayirangiza kandi rwose bikakugira umumaro kuko ubasha gukuramo ubumenyi bwa gufasha nk’umugenzi ujya mu ijuru. Icyo ukwiriye kwirinda ni ukumva ko hari ibitabo bitakunyuze cyangwa bitakuryoheye kuko utabashije kubyumva ngo bitume ucika intege yo gukomeza gusoma Bibiliya.

Dore bimwe mu bintu bishobora kugufasha mu gihe uri gusoma Bibiliya by’umwihariko igihe ugeze ku bitabo utarimo wumva neza:

Ugomba kuzirikana ko ijambo ry’Imana ari rizima

Abaheburayo 4:12, “Kuko ijambo ry’Imana ari rizima kandi rifite imbaraga” Ijambo ry’Imana ryuzuye ubuzima kandi buri gihe rirakora. Mu gihe usoma Bibiliya uzirikana neza ko Imana iriho kandi ikora.Ijambo ryose usomye, haba hari impamvu riri muri Bibiya, Imana ishobora kuba ifite ikishatse kuvuga binyuze muri ryo kandi ntirishobora kugenda ubusa (Yesaya 55:11). Ijambo ry’Imana ni imbuto itabora, ushobora kurisoma wumva ari ibisanzwe ariko Imana ikarikoresha ikintu gikomeye ku buzima bwawe.

Gusaba Imana guhishurirwa mu ijambo kandi ukabyizera.

Niba hari ikintu cy’ingenzi kubasomyi ba Bibiliya ni ugusaba Imana ko yabahumura amaso bakabasha kubona no kumenya ibyo Imana ishaka kuvugana nabo mu ijambo ryayo. Ijambo ryayo riravuga riti” Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe” (Zaburi 119:18). Ugerageje kumva neza iri jambo ubona ko ritwereka ko ushobora gusoma ijambo bikagukundira ariko gusobanukirwa bitangwa n’Imana. Nicyo gituma usabwa cyane gusaba Imana kugira ngo iguhe gusobanukirwa iby’ijambo ryayo. Naho wiyemeje gusoma gusa utayisabye ko Umwuka wera abana nawe ngo aguhishurire, byarangira usa naho wisomeraga ikinyamakuru kandi ari ijambo ry’Imana wasomaga!

Ibitekerezo byawe byerekeze ku Mana

Bitewe n’ubuzima bugenda burusha gukomera muri iyi minsi, umuntu ashobora kugenda ubona asa naho muri kumwe nyamara mu bitekerezo ari ahandi, niba ushaka gusoma no kumva neza Bibiliya, ugomba kwizera neza ko ibitekerezo byawe nta handio biri ahubwo ko wabyerekeje ku Mana. Ikindi kandi ugomba kurushaho gutekereza impamvu wumva ushaka gusoma Bibiliya n’umumaro wumva bifite mu buzima bwawe

Ipfundo ryo kubasha kumenya ikiri mu ijambo ry’Imana ni ugufatanya kuyisoma no gusenga, kugira ngo Umwuka wera aguhishurire umugambi kuri wowe.Ijambo ry’Imana ni bumwe mu buryo Imana ivuganiramo n’abantu bayo.

Igihe kimwe, nuzajya wisanga gusoma Bibiliya nta cyo biguhinduraho, ntugacike intege. Ahubwo ujye urushaho kugira inyota yo gusobanukirwa icyo Imana ishaka kuvuga. Nusoma Bibiliya ufite inzara n’inyota byo guhishurirwa ubushake bw’Imana, uzarushaho kuyikunda.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

@@@@@@ kuwa 2-11-2015 saa 08:34
 

amena,Imana ibahe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza