Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya uko itotezwa ry’abakristo rihagaze mu itangira (...)
Menya uko itotezwa ry’abakristo rihagaze mu itangira ry’umwaka w’2016

Muri iyi myaka ya vuba, kugeza 2016 ni igihe hirya no hino ku isi abakristo bakomeje gutozwa bikabije, cyane cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka. Impamvu yo gushyira amakuru nk’aya hanze ni ukugira ngo abantu bamenye uko bihagaze ariko kandi nanone bafate umwanya wo kubisengera. Ubusanzwe abakora ubu bushakashatsi bagaragaza ibihugu 50, aho kuba umukristo biba bihenze cyane.

Urubuga Infochretienne.com rutangaza ibi, runavuga ko bimwe mu bikunze kugaragara muri ibi bihugu:

-  Hari kuzamuka ku itotezwa ku bakristo, bijyanye n’ivangura rya hato na hato ndetse no kubahohotera.

-  Ubuhezanguni bw’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Isilamu nabwo buza ku mwanya wa mbere nk’isoko yo gutoteza abakristo.

-  Gutatana kw’abakristo bitewe no kwirukanwa cyane mu bihugu abakristo barimo ari umubare nyamuke.

-  Gutotezwa kw’abakristo bitewe na Leta zitemera ubukristo nka Koreya y’Amajyaruguru, Eritreya cyangwa no mu Buhinde.

-  Muri bene ibi bihugu umukristo ugerageje kunyuranya n’ibyo bemera, agashaka kugaragaza imyizerere ye, ahita atabwa muri yombi. Aho ni nko muri Eritreya, aho ubuzima bwa gikristo bugoye ku rwego rwo hejuru. Pakistani naho intagondwa zitwaza amahame ya Isilamu bagahoza abakristo ku nkeke, no mu bindi bihugu nka Tadjikistani.

-  Ibindi bihugu birimo kugaragaza kuzamuka mu gutoteza abakristo ni nka Niger, aho Isilamu irushaho gutoteza abakristo.

-  Ahandi ni nka Bahrein, aho abakristo babuzwa ubwisanzure kuburyo bukabije. Ibi bihugu uko ari bibiri byasimbuye ibihugu nka Sirilanka na Morutaniya bitangiye umwaka byaravuye ku rutonde rw’ibihugu bitoteza abakristo cyane.

-  Nubwo ibi biba ariko na none ntibibuza ko ubuhamya bwa benshi batotezwa burushaho kuba ivugabutumwa mu babyumva. Ikindi ni uko nubwo biba.

Dore uko umwaka utangiye urutonde ruhagaze mu gutoteza abakristo ku isi 1- Corée du Nord

2- Irak

3- Erythrée

4- Afghanistan

5- Syrie

6- Pakistan

7- Somalie

8- Soudan

9- Iran

10- Libye

11- Yémen

12- Nigeria

13- Maldives

14- Arabie Saoudite

15- Ouzbékistan

16- Kenya

17- Inde

18- Ethiopie

19- Turkménistan

20- Vietnam

21- Qatar

22- Egypte

23- Myanmar

24- Territoires Palestiniens

25- Brunei

26- Centrafrique

27- Jordanie

28- Djibouti

29- Laos

30- Malaisie

31- Tadjikistan

32- Tunisie

33- Chine

34- Azerbaïdjan

35- Bangladesh

36- Tanzanie

37- Algérie

38- Bhoutan

39- Comores

40- Mexique

41- Koweït

42- Kazakhstan

43- Indonésie

44- Mali

45- Turquie

46- Colombie

47- Emirats Arabes Unis

48- Bahreïn

49- Niger

50- Oman

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza