Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Menya uko wasengera mu butware wahawe
Menya uko wasengera mu butware wahawe

Imana yahaye abana bayo bose uburenganzira bwo kuyisaba ibyo bakeneye byose kandi nayo ibasezeranya ko izabasubiza igihe bayihamgaye. Imana yongeye no kubaha ubudahangarwa bwo gusabira n’abandi kandi ikabaha ibyo bayisabye, ibyanditswe byera bitubwira ko ugusenga k’umukiranutsi kugira umumaro muri byinshi igihe cyose asenganye umwete – Yakobo 5:16

Kuba umukiranutsi mu maso y’Imana bisaba ko wakira impano y’agakiza, nayo itangwa n’Imana. Ibi biterwa nuko mbere yuko ducungurwa ntitwari abakiranutsi mu maso y’Imana ariko binyuze mu kwizera Yesu Kristo umucunguzi wacu, ibintu byahise bihinduka imbere y’Imana maze tugaraga ko turi abakiranutsi mu maso yayo binyuze mu maraso ya Yesu Kristo.

Kuva ubwo, ubu twemererwa kugera imbere yayo turabakiranutsi kubwo kwezwa na Yesu Kristo, niyo mpamvu n’amasengesho yacu yose tugomba kuyatambutsa akagera ku Mana igihe twabikoze twubahirije ugushaka k’umwami wacu Yesu Kristo kuko nibwo buryo bwacu bwizewe tubasha kugira imbaraga no kwemerwa imbere yayo.” Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka,kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.” 1 Yohana 5:14-15

Ibi byose tubyemererwa igihe twemeye kugira kamere y’Imana muri twe nkuko Yesu Kristo bimeze.

Urugero rw’umuntu wasenganye ubutware ahabwa no kwizera Imana, twavuga naka Eliya nubwo atari we gusa Bibiliya itwereka. Icyo gihe Imana yaramwumvise kandi iramwishimira yihesha icyubahiro mu bantu bose bari baraho biteguye kumuseka ndetse no kumutera amabuye. Icyo gihe Imana imaze kwiyerekana, benshi baratangaye batangira kwatura ngo Imana ya Eliya!

Iki ni igihe cyawe ngo utangire gukoreha ubutware waherewe muri Kristo Yesu, abantu bazatangazwa n’imirimo itangaje Imana izagukoresha kandi uzabasha guhindurira benshi kwizera Imana wizeye.

Ibi byose bishobokera abizeye Imana kandi bakiriye Umwami Yesu Kristo mu bugingo bwabo, niba nawe wari utaramwakira ngo uhabwe ubwo butware igihe ni iki ngo nawe umwakire wakirwe mu muryango w’abana b’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza