Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Meriam Ibrahim agiye kwakira igihembo cy’ishimwe
Meriam Ibrahim agiye kwakira igihembo cy’ishimwe

Meriam Ibrahim, umugore w’umukristo wafunzwe akanakatirwa igihano cy’urupfu ariko Imana igakinga ukuboko azira imyizerere ye, agiye guhabwa igihembo cy’ishimwe (Award) gitangwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu itangazamakuru rya gikirisitu rivuga cyangwa risakaza amashusho “NRB” (National regious Broadcasters) mu rwego rwo kugaragaza ishusho nyayo ku gisobanuro cyo kudaterwa isoni no gukurikira Kristo. Ni ku ya 25/02/2015, mu nzu yitwa "International Christian Media Convention " iherereye ahitwa i Nashville" muri Leta zunze ubumwe z’America

Umuyobozi mukuru (perezida) w’iri shyirahamwe rifite icyicaro I Washington muri America, yavuze ko ngo Meriam Ibrahim ari urugero rwiza muri iki gihe ku bijyanye n’icyo we yise “kudaterwa isoni zo gukurikira Kristo”.

Uyu muyobozi Jerry A. Johnson yakomeje avuga ko bishimiye guha ikaze Meriam muri NRB15 kugira ngo bishimane banashime Imana yamurinze ubu akaba akiri muzima.

Meriam Ibrahim, yari akurikiranywe n’igihugu cye cya Sudan azira ko yashakanye n’umukristo w’umunyamerika Daniel Wani. Uyu mugore akaba yarakoze ibishoboka byose mu gutsimbarara ku Mwami we Yesu Kristo kugeza ubwo yanafunzwe, agakubitwa inkoni 100 ndetse akaza no gukatirwa igihano cyo gupfa Imana igakomeza kumurengera. Ibyo byose bakaba barabikoraga bamusaba guhinduka umuyisilamu ku gahato.

Meriam Yahya Ibrahim (mu mupira w’umweru) n’umugabo we (mu ikote ry’umukara) wani bakiriwe neza cyane ubwo bageraga i Manchester, New hampshire ku kibuga cy’indege ku ya 31/07/2014

Ubu ariko, ntagifunzwe kuko yaje kurekurwa biturutse ku gitutu gikomeye amahanga yari yakomeje gushyira kuri leta y’iki gihugu (Sudan) asaba ko bamurekura.

Akirekurwa yahise ahungira muri ambasade y’Amerika mu gihu cye ndetse afashwa guhunga n’igihugu cy’ubutaliyani.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza