Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yashimangiye ko igihugu (...)
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yashimangiye ko igihugu cye ari icy’abakristo

Nyuma y’uko hirya no hino ku isi mu minsi yo kwizihiza Pasika humvikanye ibitero by’abiyahuzi, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron mu ijambo rye kuri kuri Pasika yongeye kwibutsa ko Ubwongereza ari igihugu cy’abakristo. Yavuze ko bidateye isoni kandi atari uburyo bwo kutsikamira ab’indi myemerere yabo. Mu ijambo rye kuri Pasika yagize ati ‘’ Nifuza ko ubutumwa bwanjye bwaba ubw’ibyiringiro ku mamiliyoni y’abakristo mu Bwongereza ndetse no ku isi yose.’’

InfoChretienne.com yatangaje ko David Cameron mu magambo ye yashimangiye ko aho igihugu cye kigeze abikesha indangagaciro z’ubukristo.

Ati ‘’ Mbikuye ku mutima, yaba uyu mwete n’ubwiza, hari indangagaciro n’imyizerere byatugize abo turi bo. Indangagaciro zo kwita ku byo dukora, kwita ku murimo, gukunda igihugu, impuhwe, kwihatira gukorera mu bumwe no kubahana hagati yacu. Ariko izo ndangagaciro zose zishingiye ku bukristo. Izo ndangagaciro za gikristo nizo ziduha imbaraga zo kuvuga. Yego, turi igihugu cy’abakristo, kandi ibyo bidutera ishema.’’

David Cameron agaruka ku bakristo barimo gutotezwa yagize ati ‘’ Iyo tubona muw’2016, hari abakristo barimo gutotezwa bazira imyizerere yabo mu bindi bice by’isi, tugomba kwiyemeza guhagurukana nabo tugahamya kwizera n’umwete mwinshi.’’

Mu butumwa bwe kandi yongeye gusaba abayobozi b’abakristo gufatanyiriza hamwe urugamba rwo gufasha bagenzi babo b’abayisilamu kwamagana ubuhezanguni.

Cameron avuze nyuma y’aho ibihugu byiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu bigenda birusha gukaza uburyo bitotezamo abakristo, ibi kandi bikajyana n’ibitero hirya ni hino byose bigakekwa ko biterwa n’utsiko tugendera ku mahame akaze ya Isilamu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza