Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Misa yasomwe na Papa Francis ibaye iy’amateka mu gihugu (...)
Misa yasomwe na Papa Francis ibaye iy’amateka mu gihugu cya Kenya

Umushumba mukuru w’idini Katorika ku isi, Papa Francis yatangiye uruzinduko rwe ku mugabane w’Afurika, aho yatangiriye muri Kenya, akazakurikizaho igihugu cya Uganda ndetse na Repubulika ya Central Africa, arinaho azasoreza uruzinduko rwe kuri uy’umugabane w’Afurika.

Ubwo yageraga muri Kenya, yabwiye abanyakenya ko batagomba kugira ubwoba ngo bagire icyo batinya kuko ari ab’Imana. Papa Francis yagize ati” Imana ihe umugisha abanyakenya bose, mugire amahoro, muhagarare mushikamye mukwemera. Ntimutinye, ntimugire ubwoba kuko muri abantu b’Imana. Mungu awabariki. Mungu abariki Kenya.(Imana ibahe umugisha. Imana ihe umugisha Kenya)”

Mu ijambo ry’Imana yasomeye abari bateraniye mu kibuga kinini cya kaminuza ya Nairobi muri iki gitondo, yagarutse cyane ku rubyiruko arushishikariza kubaka sosiyete ikomeye kandi ishyize hamwe mu buryo bwuzuye.Papa Francis yabivuze muri aya magambo: “ hano muri iyi kaminuza aho intekerezo n’imitima birigutegurirwa no gutunganyirizwa, ndashaka kubwira urubyiruko ry’iki gihe ko bakwiye kurushaho kubaka umuryango uboneye kandi wuzuye. Nabifuriza ko mwahora mufite umutima wo kwita kumibereho myiza y’abakene.”

Yakomeje avuga kandi ko abantu bakwiye kubaha ijambo ry’Imana kuko ribasaba ko bagomba kurwanya ibintu byose bitera agasumbane mu bantu nko kumva ko umugabo ari hejuru y’umugore ndetse yanagarutse cyane kubijyanye no gukuramo inda na ruswa n’ibindi abona ko bitubahirije ijambo ry’Imana. Papa Francis yanaboneyeho n’umwanya mu masaha ya sambiri za mugitondo wo kuganira n’abayobozi b’amadini i Nairobi muri Lavington. Nubwo Papa yavuze kubijyanye no kwita ku bakene, muri iyi Misa idasanzwe muri kiriya gihugu, nta gutanga amaturo byayigaragayemo. Gutura abantu benshi bavuga ko byari bikwiye kugira ngo ituro riyivuyemo rifashe bantahomfitenikora.

Uretse Abanyakenya bitabiriye iyi Misa, yagaragayemo nabaturutse mu bindi bihugu. Abaturutse I Burundi bo ntibabashije kuripfana imbere y’uyu mushumba wa Kiriziya Gatorika, kuko Michael na Shanelle bakomoka muri cyo gihugu, basabye Papa ko atakomeza kurebera ibiri kubera mu Burundi. Bamusabye ko yagira icyo akora ndetse akaba yanabasura kugira ngo ajye gushaka uko yagarura amahoro mu gihugu cy’u Burundi, Michael yagize”Data Nyiri ubutungane nizera ko ufite ubushobozi bwo kugarura amahoro mu gihugu cyacu”. Ntibanatinye kuvuga ko niba ntagikozwe intambara iri mu gihugu cy’u Burundi ishobora kubyara jenoside.

Nubwo hari imbeho nyinshi kubera imvura itari nke na gato yaguye ijoro ryose muri Kenya, ntibyabujije imbaga yabantu kuzura ikibuga cya kaminuza ya Nairobi aho iyo misa yabereye. Yari misa ifunguye ku bantu bose yatangiye I saa yine za mugitondo.

Abiyeguriye Imana bazwi ku mazina y’Ababikira cyangwa Abamaseri nabo bari babukereye

Bivugwa ko abantu batangiye kuhagera mu ma saa cyenda za mugitondo batitaye kuri yo mvura yabanyagiraga ijoro ryose.

Uretse abaturage babarirwa mubihumbi bari babukereye, iyi Misa yaririmo na perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wahageze saa 9:30 za mugitondo habura iminota 30 ngo itangire ku mugaragaro. Abandi bayijemo, harimo n’uwahoze ari perezida wa Kenya Mwai Kibaki n’utavuga rumwe n’ubutegetsi wahoze ari na Minisitiri w’intebe wa Kenya Raila Odinga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza