Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu bantu babayeho n’abazabaho ntawuruta Yesu Kristo-Billy
Mu bantu babayeho n’abazabaho ntawuruta Yesu Kristo-Billy Graham

“Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga, no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe!”Ibyahishuwe 5:12

Ukibaza abantu ikintu kiranga abakomeye,bahita barebera ku butunzi,amashuli cyangwa imiryango umuntu akomokamo nyamara umuntu wabayeho kandi uzahoraho ukomeye,ibyo abantu bareberaho ntabwo we yarabyuzuje.

Umwanditsi w’ibitabo by’inkuru n’amateka akaba n’umunyamakuru Herbert George Wells,wavutse kuwa 21 z’ukwezi kwa Cyenda(9) 1866 I Bromley mu gihugu cy’ubwongereza ariko yaje gupfa kuwa 13 z’ukwezi kwa munani(8) mu mwaka w’1946 mu mujyi wa London mu bwongereza. Uyu mwanditsi yaranditse ati”mu mateka nta muntu wihariye kandi ukomeye wabayeho atari Yesu Kristo,nta muntu n’umwe ukwiye kwandika ku mateka y’imibereho ya muntu atabanje guhera ku mwigisha w’I Nazareti nubwo yari umukene”.

Hari undi mu hanga witwa Rabbi Stephen Wise wagize icyo avuga kuri Yesu Kristo,yagize ati”Niba utekereza neza uzasanga Yesu Kristo ari Imana yambaye akamero k’umuntu,Nta yindi nzira y’umunezero ku nzu ya Isirayeli,kubahana no gukundana atari Yesu Kristo umuyahudi kuko niwe wahinduye amateka kurusha abandi bantu bose babayeho.”uyu muhanga yise Yesu umugabo wibereye ku isi imyaka 33 gusa ndetse ntayakora urugendo rurenga ibirometero 100 ava I wabo ariko ahindura amateka bikomeye mu isi.

Mu gihe hari abandi bahanga benshi bagiye bagaragaza ko iyo abandi bantu bakomeye bageraga ahantu runaka, abantu mu kubereka ko babubashye bahagurukaga,umuco n’ubu ukiriho ahantu hamwe na hamwe ariko iyo Yesu Kristo yageraga ahantu abantu bagwaga hasi bubamwe bakamuramya. Nta gushidikanya,ibi bigaragaza ugukomera kwa Yesu Kristo mu mateka ya muntu mu isi.Nubwo yakoze ibintu bikomeye kandi akubahwa cyane hari ubwo azagaruka yambaye ubwiza bwe bwo mu ijuru ubwo azaba aje gutwara abamwizeye by’ukuri. Ese witeguye kuzimana nawe ingoma y’amahoro itazashira?

Kora ibyo gukiranuka kandi wikomereze mu ijambo rye kandi amagambo ye nta kave mu kanwa kawe

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

misago venuste. kuwa 14-02-2016 saa 09:35
 

Yesu nimuntu wabayeho kwisi ukomeye cyane kuko we nikimenyimenyi yaramamaye kd atakiriho.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza