Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu Bihugu bw’Abarabu: Abakristo hafi ibihumbi 70 bahawe (...)
Mu Bihugu bw’Abarabu: Abakristo hafi ibihumbi 70 bahawe aho gusengera

Arababwira ati "Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza" - Mariko 16:15.

Mu gihe hirya no hino ku isi by’umwihariko mu bihugu byiganjemo Abayisilamu havugwa ihohoterwa n’itoteza rikabije ku bakristo, mu bihugu by’Ubumwe bw’Abarabu hatangijwe itorero rizafasha guhuriza hamwe abimukira n’abenegihugu bayobotse Kristo.

Uru rusengero ruteganijwe ko ruzajya rwakira abantu bagera ku bihumbi 60 kugeza ku bihumbi 70 baturiye agace kitwa Mussafah, agace gatuwemo cyane n’abimukira baturuka mu bihugu by’Afurika, Bangladesh,India,Pakistan,Phillipines ndetse n’Abarabu bemeye Yesu Kristo.

Ministiri w’umuco, urubyiruko n’iterambere ry’umuryango muri icyo gihugu Mubarak Al Nahyan, afungura ku mugaragaro iryo torero, yavuze ko ari intambwe ikomeye igihugu cye kirimo gutera mu kubabarira no gushyikira andi madini. Yakomeje avuga ko ashimira uwahoze ari umuyobozi w’igihugu cye akanaba se w’umuyobozi uriho muri iki gihe Zayed Bin Sultan Al Nahyan,amushimira kubw’ubuhanga bwe, umurava, kwirinda, icyubahiro n’ubutabera yagaragaje,yagize ati "ubuyobozi bwacu buzi ko umutungo uhamye ari ukubaha no guha agaciro imyizerere y’ iyobokamana itandukanye yabatuye mu gihugu cyacu, kandi ndatekereza ubu mushobora kuba abahamya ko igihugu cyacu cyubahiriza ubwo burenganzira."

Abakristo muri iki gihugu bakaba bagize 9 ku ijana gusa mu gihe 76 ku ijana ari Abayisilamu hakaba kandi hari n’ Abahindu n’ Ababudisite bake.

Mu muhango wo gutangiza iri torero Bishop Pawulo Hinder uhagarariye Itorero ry’Intumwa muri Arabiya y’Epfo, yavuze ko ashimira cyane abayobozi babemereye kubaha umwanya wo gukomerezamo imyemerere yabo kandi abizeza ko bazakomeza gukorana no mu bikorwa by’ iterambere kugira ngo babashe kubakira hamwe amahoro arambye. Yashimiye kandi by’umwihariko umuyobozi w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’Abarabu Khalifa bin Zayed Al Nahyan, amushimira uwo mutima wo kuba yaremereye Abakristo,no kumutekano n’amahoro birangwa ku butaka bayoboye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza