Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu Budage impunzi 80 zo mu idini ya Isilamu zabatijwe (...)
Mu Budage impunzi 80 zo mu idini ya Isilamu zabatijwe nyuma yo kwizera Umwami Yesu

Mu gihugu cy’Ubudage impunzi zibarirwa muri 80 zikomoka muri Irani ndetse na Afuganistani, zabatijwe mu mazi menshi nyuma yo gufata icyemezo cyo kwizera Umwami Yesu. Ibi bikaba byarabereye ahitwa Hamburg mu cyumweru gishize.

Christian Today yatangaje kuri uyu wa kabiri ko izi mpunzi zafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko nta byiringiro bahabwa no kuba abayoboke b’idini ya Isilamu, nk’uko Pasteri Albert Babajan wabakurikiranaga yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Budage Stern. Uyu mupasiteri kandi avuga ko iki cyemezo kizakomeza gufatwa n’abandi benshi.

Umwe mu babatijwe w’impunzi witwa Shima yatangaje ko mu myaka yose amaze muri Isilamu atigeze ahabona ibyishimo cyangwa amahoro. Ati ‘’ Ni gute Isilamu itabasha kuzana ubwisanzure, yabasha kubaho ubuzima butinya icyaha?’’ Akomeza agira ati ‘’Maze igihe kinini nshakisha amahoro n’ibyishimo mu buzima bwanjye ntayo nabonye, ariko kuri ubu kuba umukristo ni byo byishimo byanjye.’’

Ibi kandi abihuriraho na mugenzi we witwa Solmaz, wagize ati ‘’Muri Isilamu, twari tubayeho ubuzima bw’ubwoba. Gutinya Imana, gutinya icyaha, gutinya ibihano nibwo buzima, mu gihe Yesu Kristo ari Imana y’urukundo.’’

Mu gihugu cy’Ubudage umubare w’impunzi z’Abayoboke ba Isilamu bahinduka abakristo ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi, kuko muri uyu mwaka hamaze kubatizwa abagera ku 196, kandi bikaba byitezwe ko uyu mwaka uzarangira abamaze guhinduka bagera kuri 500.

Muri iki gihe hagenda hagaragara impunzi nyinshi z’abakristo zimukira ku mugabane w’Uburayi, ziva mu bihugu byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu kubera gutotezwa. Ibi ngo bikaba byaratumye ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Budage bitanga amahirwe yo korohereza impunzi z’abakristo kwinjira mu gihugu. Afuganistani na Irani ni bimwe mu bihugu byibasira cyane umubare nyamuke w’abakristo bahabarizwa kuburyo bamwe muri bo banicwa bazira imyizerere yabo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

shumbusho kuwa 11-05-2016 saa 14:38
 

Nukuri nshimiyimana cyane kubwo Imbaraga nububasha,iha abanabayo mugikorwa cyo kugarura Intama zazimiye nimumfashe Dushime umwami wacu,Yesu kristo waducunguye.Amen

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza