Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu Burasurazuba bwa Uganda, Abayisilamu bahinduka (...)
Mu Burasurazuba bwa Uganda, Abayisilamu bahinduka abakristo bari mu kaga

Uburasirazuba bwa Uganda ni kamwe mu duce tw’iki gihugu umuyisilamu ufashe icyemezo cyo guhinduka umukristo aba azi neza ko ubuzima bwe abushyize mu kaga. Ibi ni ibitangazwa n’urubuga rwa gikristo InfoChretienne.com mu buhamya butandukanye rwagiye rwegeranya bugaragaza imfu za hato na hato no gutotezwa gukabije kw’abayisilamu bahinduka abakristo muri aka gace kiganjemo abayoboke b’idini ya Isilalamu.

InfoChretienne.com ihera k’ubuhamwa bw’uwitwa Muhammed Nsara utuye mu Burasirazuba bwa Uganda, ngo ni umwe bantu bavuga ko nyuma y’uko afashe umwanzuro wo kuba umukristo ubuzima bwamugoye cyane. Avuga ko yari afite ishema mu muryango aterwa no kuba yaratsindaga mu ishuri n’ababyeyi be bakamuhemba.

Mu kwezi kwa mbere ngo nibwo Mohammed yitabiriye iteraniro ry’ivugabutumwa, aza gutaha, ageze mu rugo, Yesu Kristo aza kumwiyeka mu nzozi, afata umwanzuro wo kumuhindukirira. Umuryango we nk’uko abivuga ni abayoboke b’idini ya Isilamu, amaze gutangaza ko yahindutse, Se na nyirarume bahise bamusanga.

Agira ati ‘’ Igihe Papa yambazaga niba nahindutse umukristo, sinabashije kwihakana Yesu. Naramwemereye n’ibyishimo byinshi. Marume yahise ankubita inkoni agendana mu mugongo, Papa nawe agerageza kunyambura ishati, ndabacika ndiruka ariko njyana umugongo uriho amaraso n’ishati yangiritse.’’

Mohammend Nsera avuga ko ibi byatumye atakaza aho kuba, impapuro ze, ibintu bye byose akajya kwakirwa n’umupasiteri. Tariki 27 z’ukwezi kwa mbere, nibwo umugore umwe yasanzwe iwe mu kidendezi cy’amaraso, ariko ngo hari hashize iminsi 4 Imamu umwe ( umuyobozi w’abayisilamu mu gace runaka) amubwiye ati ‘’ Allah azakoherereza umumarayika w’urupfu, Witegure.’’

Mu mpera z’umwaka ushize kandi mu kweze kwa 12, nibwo agatsiko k’abayisilamu bakubise umupasiteri umwe hafi yo kumwica. Uyu akaba yarageragezaga gushinganisha ubutaka bw’itorero.

Uru rubuga rukomeza rutangaza ko nanone hari abantu batanu, harimo n’umugore utwite batuye mu gace kiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu, aho biga mu ishuri rya Bibiliya, aba bakaba bararozwe mu biryo.

Ni nyuma kandi y’aho umupolisi w’umukristo ariko wigeze kuba umusilamu yaguye mu gico cy’agatsiko k’abayisilamu 20, bari bamusabye ubufasha ariko bikarangira bamukubise amabuye.

Ibi byegeranyo kandi bivuga ko mu kwezi kwa 12 na none abana batatu ari bo Shakira w’imyaka 5, Gessa w’imyaka 7 na Wagti w’imyaka 10 bashimuswe, nyuma y’aho Se yari amaze kuva mu idini ya Isilamu akaba umukristo.

Undi mupapa umwe yakiriye abana bari bamaze kwirukanwa n’umuryango wabo kubera guhinduka abakristo, uyu nawe byarangiye yishwe.

Uretse ibi byashyizwe ahagaragara nka bimwe mu bigaragaza ko nubwo bitavugwaho cyane, ariko mu Burasirazuba bwa Uganda hakorerwa itotezwa ry’abakristo, ibindi bakorerwa ngo birimo ihohoterwa, gufatwa nabi, gukomeretswa, abandi bakicwa.

Mu ghugu cya Uganda 85% by’abagituye ni abakristo, 11% ni abayisilamu, ariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu hakunze kugaragara itotezwa rikabije rikorerwa abahoze mu idini ya Isilamu bahindutse abakristo. Nubwo ariko ibi bikorwa Uganda ni kimwe mu bihugu bifite itegeko ryemerera umuntu wese kugira imyizerere ye no kubarizwa mu idini ashaka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza