Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu Bushinwa, Noheli ifatwa nk’umuco w’amahanga
Mu Bushinwa, Noheli ifatwa nk’umuco w’amahanga

Mu gihugu cy’Ubushinwa, umujyi wa Wenzhou wabujije ibigo by’amashuri kwemerera abanyeshuri kwizihiza umunsi wa Noheli. Ibi byakozwe mu rwego rw’uko ubuyobozi butemera aho uyu munsi waturutse n’uburyo washyizweho.

Nk’uko tubikesha dailymail, ubuyobozi bw’uburezi bw’ahitwa Wenzhou, ni bwo bwafashe iki cyemezo bitewe n’ikuntu muri ako gace umubare w’abakristu urushaho kwiyongera cyane. Aka gace kandi gafatwa nka Yerusalemu y’Ubushinwa kubera abakristu benshi bahaba.

Ubuyobozi bwasabye ibigo by’amashuri kwibanda cyane ku kwigisha abanyeshuri iby’imihango ndetse n’iminsi mikuru igaragara mu muco w’ubushinwa aho kwita ku minsi mikuru yakomotse mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi.

Muri imwe mu makaminuza, abanyeshuri beretswe filimi y’umunyabwenge ukomeye cyane mu mateka y’Ubushinwa Confucius, aho kubareka ngo bizihize umunsi wa Noheli.

Ku gitambaro kinini kimanitse ku marembo y’iyo kaminuza, hariho amagambo agira ati, "Mubere igihugu cyanyu abahungu n’abakobwa beza, aho kwigana imico mibi y’ibihugu by’uburengerazuba bw’isi." Ku kindi handitse hati, "Murwanye ikwirakwira ry’umuco w’uburengerazuba bw’isi."

Umuvugizi wa kamininuza yasabye abanyeshuri kwita cyane ku minsi mikuru y’igihugu cy’Ubushunwa aho guha agaciro iminsi mikuru y’abanyamahanga.

Kubera ukwiyongera kw’abakristu mu Bushinwa, umunsi wa Noheli ugenda urushaho kwizihizwa cyane muri iki gihugu. Gusa mu gace ka Wenzhou, aho abakristu biyongera cyane, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusenya zimwe mu nsengero zaho, izisaga 400 zikurwaho imisaraba.

Abakristu mu Bushinwa, babarirwa kuri miliyoni 60, mu baturage bakabakaba miliyari imwe n’igice batuye iki gihugu. Umubare munini w’abatuye iki gihugu ni uw’abatemera Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza